Kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Gashyantare 2024, Ubwo Ishyaka rya FPR Inkotanyi ryaganiraga n’abanyamakuru, Umunyamabanga Mukuru wiri shyaka, Gasamagera Wellars, yasubije abakomeza kubaza uwo muryango impamvu udaharira andi mashyaka ngo nayo ayobore u Rwanda, agaragaza ko udashobora gushyira ubuzima bw’abaturage mu kaga ngo ushimishe abantu.
Yasubije iki kibazo mu kiganiro bagiranye n’itangazamakuru cyari kigamije gusobanura imyiteguro y’amatora y’ibanze ya FPR Inkotanyi azatangira tariki 24 Gashyantare 2024, azaba agamije gushaka abahagarira FPR Inkotanyi ku rwego rw’umudugudu ndetse n’abazavamo gushaka ababahagararira mu matora y’Umukuru w’igihugu.
Ku rwego rw’akagali kandi hazaba amatora agamije gushakisha abazayihagararira mu matora y’abadepite. Biteganyijwe ko abakandida ntakuka ku mwanya wa Perezida no mu badepite bazemerezwa mu Nteko rusange ya FPR Inkotanyi izaterana muri Werurwe uyu mwaka.
Gasamagera yabajijwe ku bibazo bikunze gutangwa cyane cyane n’abanyamahanga, bibaza impamvu FPR Inkotanyi iyoboye hafi imyaka 30, idaharira n’andi mashyaka ngo nayo ayobore cyane cyane ku mwanya wa Perezida wa Repubulika. Yavuze ko u Rwanda ruyobowe mu buryo bwa demokarasi aho abaturage aribo bihitiramo ababayobora, binyuze mu guhatana mu matora.
Yavuze ko kandi mu gihe iri shyaka rigifite ibitekerezo byinshi byafasha Abanyarwanda, badafite guhagarika kubyereka abaturage ngo babatore. Yagize ati “Mu gihe ufite ibitekerezo wumva byafasha abenegihugu gutera imbere, gukemura ibibazo n’iterambere, ntabwo wavuga ngo ibitekerezo byanjye mbe mbyihoreye kugira ngo n’abandi baze. Tugomba kubigaragaza mu gihe igihugu kitaragera aho dushaka.”
Yakomeje agira ati “Igihe cyose Abanyarwanda bazaba bagishaka ko tugendana, ntawe twaha impano yo kuvuga ngo mwakire ngo dutugereza ko ibintu bizazamba tugaruke. Twaba ari ugukinisha ubuzima bw’abanyarwanda kuko ntaho turageza.”
Mu gusubiza ibyo kuba FPR Inkotanyi yateza imbere amashyaka atavuga rumwe nayo akagira ingufu zituma agira abayoboke benshi no kubona imyanya mu nzego zitandukanye. Yagize ati “Ntabwo dukorera abatavuga rumwe na Leta, dukorera twebwe guteza imbere igihugu, ntabwo dukorera gukuza abandi. Ubu se wavuga ngo reka njye nice intege kugira ngo abandwanya bakure?”
Icyakora yashimangiye ko FPR Inkotanyi izakomeza gukorana n’andi mashyaka afite ibitekerezo biteza imbere igihugu kugira ngo u Rwanda rugere kure hashingiwe kuri politiki y’ubwumvikane.