Nyuma y’uko abadepite 3 beguye ku mirimo yabo mu gihe kitarenze amezi abiri bose bagaragarwaho n’ikosa ry’uko batwaye ibinyabiziga basinze nk’uko byagaragaye mu bipimo byafashwe na polisi, Rwandanews24 yifuje kumenya icyo bamwe mu bagize Inteko ishingamategeko umutwe ‘Abadepite babona cyaba igisubizo.
Mu kiganiro Rwandanews24 yagiranye na Hon. Frank Habineza, umuyobozi wa Green Party atangira avuga ko kunywa ari ibisanzwe nta kibazo kirimo, ahubwo ikibazo ari ukurenza ugasinda. Ati: “Njyewe uko mbyumva, ni uko kunywa inzoga nk’agacupa kamwe ntakibazo kirimo kuko iyo birenze ugasinda ndetse mu ruhame, bihita biba icyaha gihanwa n’amategeko. Si byiza ko amategeko yagukurikirana kandi ari wowe wisengereye.”
Akomeza avuga ko ibyiza ari uko abayobozi bagira abashoferi bakajya babatwara. Ati: “Gutwara imodoka wanyoye nabyo ni icyaha. Abayobozi baramutse bagize abashoferi bakajya mu birori cyangwa ahandi bashobora kunyewera inzoga bakizihirwa bisanzuye, ariko bataributware imodoka kuko nibahura na polisi ikabahagarika ibipimo nibigaragaza ko basinze bazakurukiranwa n’amategeko.”
Mu gihe gushaka umushoferi umuntu abona byasaba ibindi byisumbuyeho, ngo abayobozi bashobora kwitabaza ‘abasâre’ bakajya babatwara igihe bafashe agacupa.
Taliki 21 Ugushyingo, 2022 Celestin Habiyaremye wari Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, ahagarariye RPF-Inkotanyi yeguye ku mirimo ye, “ku mpamvu zifitanye isano” n’ubusinzi.
Mbere ye, taliki 14 Ugushyingo, 2022 Dr. Mbonimana Gamariel, PhD wari Depite na we yari yeguye bitewe na video yafashwe bigaragara ko yasinze.
Taliki ya 29 Ukuboza 2022, nibwo Inteko Ishinga Amategeko yemeje ko Depite Kamanzi Erneste wari uhagarariye RPF-Inkotanyi yeguye, amakuru avuga ko kwegura kwe bifitanye isano n’ubusinzi.
Polisi ivuga ko nta muntu wanyweye ibisindisha birengeje umusemburo uri hejuru y’igipimo cya 0.8 ngo atware ikinyabiziga ariko bamwe bakomeje kugaragara barengeje iki gipimo nk’uko byemezwa na polisi mu bipimo yafashe. source: Rwandanews24
Basobanuye agahinda batewe n’ibyo bakorewe nyuma yo guhabwa ibiribwa bigatwarwa n’abakire.