Uyu mugabo wari wageze mu Rwanda mu kwezi k’Ugushyingo 2023, nubwo atongerewe amasezerano ariko hari ibyo yakoze birimo ibyo yashimirwa bishimangirwa n’imibare, ariko hakabamo n’ibitarabaye byiza ku ngoma ye.
Mu mikinire ni umutoza ushimwa na benshi ko mu gihe cye Amavubi yakinaga umukino wubatse ukawubona, kandi ugatanga umusaruro ari wo ibitego, ibyari bitandukanye n’Amavubi yo mu myaka ya vuba mbere ye, byari bigoye kubona yanatsinze umukino kuko utatsinda utateye mu izamu.
Frank Spittler mu mibare asize iki?
Kuva tariki 15 Ugushyingo 2023 atoza umukino wa mbere, akanganya na Zimbabwe 0-0 mu mukino wafunguraga imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026 wabereye i Huye, Frank Spittler agiye atoje Amavubi imikino 14 mu marushanwa yose yatsinzemo itandatu(6) atsindwa ine(4) anganya indi ine(4).
Muri iyi mikino harimo itandatu yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 2025 yatsinzemo ibiri anganya ibiri, atsindwa ibiri ku manota 18 abonamo amanota umunani, asoza itsinda ari ku mwanya wa gatatu asezererwa atabonye itike ku mwenda w’ibitego bibiri, ibintu Amavubi atari asanzwe akora mu mikino nk’iyi nubwo itike na yo itabonetse.
Muri iyi mikino 14 kandi harimo ine imaze gukinwa mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026, aho yatsinzemo ibiri akanganya umwe agatsindwa undi. Ibi bituma Amavubi ayasize ku mwanya wa mbere n’amanota arindwi, mu itsinda ririmo ibihugu nka Afurika y’Epfo ya kabiri ndetse na Nigeria ya gatanu mu makipe atandatu agize itsinda.
Frank Spittler yagize intsinzi n’intsinzwi zitazibagirana mu Amavubi
Mu byo yakoze mu mwaka yari amaze, Frank Spittler azibukwa nk’umutoza mbere w’Amavubi watsinze igihugu cya Nigeria mu mateka, hakiyongeraho kugitsindira iwacyo, ibidakorwa n’amakipe menshi muri Afurika.
Ibi byabaye tariki 11 Ugushyingo 2024, ubwo hasozwaga imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 2025, u Rwanda rutsinda Nigeria 2-1 nubwo nta tike rwabonye. Iyi ntsinzi kandi yiyongeraho iyo ku itariki 21 Ugushyingo 2023 ku munsi wa kabiri wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026, ubwo Amavubi yatsindiraga Afurika y’Epfo 2-0 mu Karere ka Huye.
Umukino mubi utazibagirana mu mateka ya Frank Spittler atoza Amavubi, ni uw’ubanza w’ijonjora ry’ibanze yatsinzwemo na Djibouti mu gushaka itike y’Igikombe cya CHAN 2024 kuri Stade Amahoro, u Rwanda rutsindwa igitego 1-0 akavuga ko nta gisebo kirimo, nubwo nyuma yayisezereye ayihatsindiye ibitego 3-0 mu mukino wo kwishyura.
Asize hari abakinnyi batagihamagarwa
Frank Spittler mu gihe cye yagiye arangwa no kudaca ku ruhande ingingo zitandukanye, kuko yakoraga icyitwa kuvugira aho mu Kinyarwanda. Mu gihe cye yakoresheje abakinnyi batandukanye harimo n’abo batakomezanyije, kubera impamvu zitandukanye ariko zirimo kutumvikana ku ngingo zitandukanye, barimo Hakim Sahabo ndetse na Rafael York kongeraho abo atahamagaraga barimo Hakizimana Muhadjili yabazwagaho kenshi, ariko akavuga ko atakinisha umukinnnyi usaba ko inyuma ye ushyiraho abandi.
Amavubi ubu nta mutoza afite mu gihe muri Werurwe 2025, yitegura kwakira Lesotho na Nigeria mu mikino y’umunsi wa kane n’uwa gatanu wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026.