Umudage Frank Spittler ntabwo azongererwa amasezerano yo gutoza Amavubi yari amaze umwaka atoza nk’uko byatangajwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda kuri uyu wa Kabiri.
Muri iri tangazo FERWAFA yavuze ko nyuma yo kugirana ibiganiro bitandukanye na Frank Spittler hafashwe umwanzuro wo kutamwongerera amasezerano. FERWAFA yongeraho ko vuba aha hazatangazwa umutoza uzakomezanya n’ikipe y’igihugu nkuru.
FERWAFA yatangajeko ngo ibiganiro hagati y’impande zombi bitagenze neza kuko byari amananiza cyane cyane ku ruhande rw’umutoza Frank Spittler.
Mu byo yifuzaga ngo harimo kuba yashyiraho abatoza bungirije baba bari imbere mu gihugu bakurikirana nk’abakinnyi n’imikino itandukanye we akajya aza mu gihe Amavubi afite imikino, ibyari bivuze ko atari kujya aba mu Rwanda cyane.
Indi ngingo ni iyo kongererwa umushahara aho ngo yifuzaga ko ukubwa kabiri ukaba wagera mu bihumbi 25 by’amadolari bivuze ko yahembwaga umushara ubarirwa mu bihumbi 12.
Ikindi ariko ngo kitashimishije uyu mugabo ni uko ubwo amasezerano ye yaganaga ku musozo ngo atigeze yegerwa n’ababishinzwe ngo baganire ku byo kuyongera aho we ubwe yigeze no kuvuga ko ubanza ahari bategereje ko imikino yakinaga yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika yabuze irangira kugira ngo barebe ibizavamo bakabona kumwegera.
Tariki ya 1 Ugushyingo 2023, nibwo Umudage Torsten Frank Spittler wari ufite imyaka 61 y’amavuko yatangajwe nk’umutoza w’Amavubi mushya,mu nama ya Komite Nyobozi ya FERWAFA yabaye kuri uwo munsi.