Ni umusore witwa bahati Makaca, wakunze kugaragara cyane mu itangazamakuru cyane iri rikorera kuri murandasi, akaba umuhanzi ndetse n’umukinyi wa film, aho yakoze ikiganiro ku muyoboro wa YouTube MAX TV avuga ko yagiye gusura Fridaus wa mukobwa wabyaranye na Ndimbati abana b’impanga.
Ubwo yavugaga uko byari bimeze ubwo yajyaga gusura Fridaus, Bakati yavuze ko yasanze yarimutse aho asigaye atuye mu Gatsata nyuma yo kuva mu Gitega. Umunyamakuru amubajije niba nyuma y’ibyabaye ubuzima bwaba bwarazamutse cyangwa se bukamanuka, nk’uko abantu bagiye bavuga bati” ubwo afungishije Ndimbati buriya bigiye kumuzambana”, uyu musore Bahati yasubije mu mujinya mwinshi afite n’amakare.
Yagize ati” bro, uriya mwana w’umukobwa ameze neza kuko afite abantu bamutera inkunga yo kubaho umunsi ku munsi, ikindi kandi abantu bagiye bamutega iminsi baragorwa n’ubusa kuko ntago aribo Mana, kandi bamenye ko Imana yacu itazatuma bariya bana b’impanga babaho mu buzima bubi barimo kuzira ibyaha n’amakosa y’ababyeyi babo”.
Arakomeza ati” ikindi kandi abantu baribeshye cyane kuko njyewe Fridaus twariganiriye. Reka nze nkubwire bro, njyewe Fridaus nanamuhaye isezerano mubwira ko nkuko mfata bashiki banjye, ariko nawe nzamufata. Wenda nta kintu cya danger mfite, ariko ntago azigera anyaka ubufasha ngo mbure kubumuha”.
Bahati yakomeje avuga ati” abantu baribeshye cyane kubera ukuntu bavuze ko fridaus ariwe wafungishije ndimbati. Bro njyewe uriya mwana twariganiriye nta nubwo yashakaga ko Ndimbati bamufunga, yashakaga ko Ndimbati bafatanya kurera abana. Siwe wamufungishije bro ahubwo ndimbati niwe wifungishije. Bro, uriya mwana nawe byari byamurenze, ibaze aho Ndimbati yari yaratangiye kumutera ubwoba amubwira ko niyibeshya akavuga, ari umu star nta kintu bazamutwara, ndetse akazanamugirira nabi”.
Uyu musore Bahati Makaca yakomeje avuga ko ndimbati ariwe warwishigishiye bityo agomba kurusoma, kandi koko ngo nibyo kuko Ndimbati aho afungiye muri gereza abantu bose babanaba nawe, inshuti ze, abo bakinanaga film kuva kera kugeza no kuri papa sava, nta numwe wigeze amusura.
Mu minsi yashize ubwo ikibazo cya Ndimbati na Fridaus cyasakaraga mu itangazamakuru uyu musore Bahati yari mu bantu bafite amajwi menshi cyane avuganira Fridaus, kuburyo n’abantu batangiye gukeka ko hari ikibazo cyihariye yaba afitanye na Ndimbati, ndetse hari n’abavuze ko ngo uyu musore yariye amafranga y’umunyamakuru Murungi Sabin washyize hanze iyi nkuru kugira ngo avuganire Fridaus.
Uyu musore yavuze ko nicyo gihe Atari anazi uyu mwana w’umukobwa, uretse kuri iyi nshuro yanagiye kumusura bakabonana bwa mbere ndetse ngo ashimishwa n’uko Fridaus amubonye, yamushimiye cyane kubwo kuba yaramuremyemo agatima kuko ari muri bamwe bamuvugiraga ubwo abandi bamutereranye bavuga ko afungishije Ndimbati.
Reka nkwibutse ko Ndimbati akurikiranweho icyaha cyo kunywesha uyu mwana w’umukobwa Fridaus inzoga maze akamusambanya atujuje imyaka y’ubukure, maze akamutera inda ari naho havutse abana babiri b’impanga. Ndimbati akaba afungiwe muri gereza ya mageragere aho ategereje kuburana urubanza rwe mu mizi.