Hashize amezi agera kuri atanu Uwihoreye Jean Bosco Mustafa wamenyekanye nka Ndimbati atawe muri yombi nyuma y’uko kabahizi Fridaus yari amaze kugaragaza ko yabyaranye na we abana babiri b’impanga ariko kugira ngo ibyo bibe ari uko Ndimbati yari yamufashe ku ngufu aho yamuhaye ibisindisha maze akamusambanya.
Nyuma yo kujyanwa gufungwa, Ndimbati yaburanye mu rukiko ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo aho urukiko rwanzuye ko agomba gufungwa iminsi 30 kugira ngo akurikiranwe afunzwe, kugeza ubu akaba ataraburana urubanza rwe mu mizi kugira ngo hamenyekanye niba ibyo ashinja ari ukuri koko.
Gusa, uretse kuba ukuri kuzagaragarira mu rukiko, icyo bakunze kwibandaho ni imyaka Fridaus yari afite kuko havugwa ko yari ataruzuza imyaka y’ubukure, ndetse n’uburyo babyaranyemo abana aho Ndimbati avuga ko byabaye ku bushake, naho Fridaus Kabahizi we akavuga ko ndimbati yamuhaye ibisindisha biturutse ku kuba yari yaramwegereye ngo azamufashe mu bintu byo kujya gukina filme.
Mu kiganiro na the choice live kuri uyu wa 23 Kanama 2022, Kabahizi yatangaje ko yifuza ko Ndimbati yafungurwa, kubera ko no kuba yaragiye mu itangazamakuru ari uko Ndimbati yari ari kumugerageza cyane aho yangaga kumufasha, ariko ntago yari aziko Ndimbati nafungwa ibintu bizaba bibi cyane, yagize ati” njyewe numva Ndasaba ko Ndimbati afungurwa noneho bakamutegeka indezo azajya atanga ku kwezi bakagena n’aho azajya ayicisha”.
Yakomeje avuga ko kurera abana bimugoye cyane, ariko abona gufunga Ndimbati Atari wo muti w’ikibazo, ati” njyewe nta kintu na kimwe wakorera umuntu wampemukiye kugira ngo bihingane n’ibyo yankoreye, ariko byibura nifuza ko iyaba ari ibishoboka Ndimbati akaba ari hanze nkamubona ari kumwe n’abana be, akarihira abana be amashuri bakiga, nanjye nkishimira kumubona ari kumwe n’abana, nubwo wenda akuze ashaje nta hazaza mfitanye nawe ariko buriya amaraso ntago ari amazi”.
Yakomeje avuga ko ateganya kujya gusura Ndimbati akamushyira n’abana be. Ndimbati yafunzwe biturutse ku kiganiro Kabahizi Fridaus yagiranye na isimbi Tv avuga ko yamusambanyije ataruzuza imyaka y’ubukure akamutera inda abyara abana 2 b’impanga, akavuga ko ntacyo yamufashaga mu kubarera nubwo Ndimbati we yabihakanye avuga ko yari asanzwe amufashe.
Umugabo wa Nyiraneza wohereje umutetsi mu kwibuka yafunzwe akurikiranweho gukora Genocide 1994.