Fridaus wabyaranye na Ndimbati yavuze ko Ndimbati ari kongera kumusaba ko baryamana kubera ikintu ari kumukangisha gukora cyamuteye kugira ubwoba

Kabahizi Fridaus wamamaye nka Fridaus ubwo yavugaga ko yabyaranye na Uwihoreye Jean Bosco uzwi nka Ndimbati akaza no gufungwa azira icyaha cyo kumufata kungufu no kumuha ibisindisha kugira ngo amusambanye, aravuga ko impamvu Ndimbati yamwimye amafaranga yo kurera abana ari ukubera ko aherutse kumusaba ko baryamana, undi akamwima ngo kuko ubusanzwe ntabwo amukunda.

Fridaus yabitangarije mu kiganiro yanyujije kuri shene ye ya YouTube yitwa Fridaus Official, iki kiganiro kimara iminota 50 n’amasegonda 24, yagikoze asa n’usubiza ikiganiro Ndimbati aherutse gukora avuga ko uyu mukobwa yanze gushaka akazi, ahubwo akajya yirirwa ari amuvugaho amuhimbira ibinyoma byinshi ndetse akavuga ko yashatse umugabo w’umumotari akaba ari we umwoshya ngo yirirwe atuka Ndimbati.

Uyu mukobwa wabyaranye n’uyu mukinnyi wa Filime yavuze ko mu minsi yashize Ndimbati yongeye kumusaba ko baryamana ariko akamwangira, undi agahita amukangisha ko nakomeza kwanga atazongera kumuha amafaranga yo kumufasha kurera abana. Yavuze ko ibi byose Ndimbati yaba yarabitewe n’irari ashobora kuba asigaye amufitiye ngo dore ko asigaye asa neza kurusha imbere ku buryo itoto [Ubwiza] afite risigaye rigaragarira buri wese.

Ibi byatangiye mu minsi yashize ubwo hatangiraga gusakara inkuru hari umukobwa wavugaga ko Ndimbati ari we papa we, iyi nkuru yaravuzwe cyane ndetse n’uyu mukobwa Fridaus aza avuga kuri iyi nkuru nk’uko n’abandi banyamakuru benshi bakorera kuri YouTube bagiye babigarukaho. Bisa naho Ndimbati akibona iki kiganiro byamubabaje cyane agahita ajya kuri YouTube ye agatangira kumukoraho ikiganiro.

Inkuru Wasoma:  Ubutumwa Minisitiri Dr Utumatwishima yageneye abamukurikira n’umuhanzi Yago nyuma y’uko amutumiye mu gitaramo cye

Mu kiganiro Ndimbati yakoze yavuze ko Fridaus yashatse umugabo, ndetse uwo mugabo akajya yirirwa amushuka ngo akore ibiganiro kuri Ndimbati kuko ngo ari icyamamare. Muri iki kiganiro Ndimbati yavuze ko uyu mukobwa aba ashaka kumuzamukiraho ndetse ngo ntabwo aba akeneye kumva izina rye riri kugaruka mu kanwa k’uyu mukobwa uhora umugarukaho cyane.

Fridaus mu kumusubiza yavuze ko n’ubwo uyu mugabo yirirwa yiyemera mu itangazamakuru, we yicuza kuba yarambuwe ubusugi n’umuntu umeze gutya. Fridaus yavuze ko Ndambati agerageza uburyo bwose ngo arebe ko yakongera kuryamana n’uyu mukobwa ariko bikanga kuko amuhakanira buri gihe ndetse akamubwira ko kuba byaranabaye ariko uko yashutswe, ariko kugeza na nubu akaba yicuza ibyabaye hagati yabo bombi.

Uyu mukobwa yakomeje avuga ko Ndimbati bavugana, yamukangishije kutongera kumuha amafaranga amufasha kurera abana ngo kuko yanze ko baryamana, ariko ngo undi yakomeje kubyanga kuko ubusanzwe nta marangamutima asanzwe agirira uyu musaza [Ndimbati]. Icyakora uyu avuga inkuru itandukanye n’iya Ndimbati, kuko we avuga ko yamuhaye amafaranga menshi arenga miliyoni 6 Frw, ndetse ngo ntabwo yigeze avuga ibi bintu cyangwa ngo ahakane ko azareka gufasha abana be.

Ubusanzwe Fridaus yakunze kwibasirwa n’abantu benshi bamutuka bakamushinja ubugome no gushaka guharabika Ndimbati, icyakora we avuga ko ibyo aba amuvugaho ari ukuri cyane ko we n’abana be babayeho mu buzima bihigira ndetse ngo kuba Ndimbati agira icyo abaha ni rimwe na rimwe.

Reba ikiganiro Fridaus yakoze avuga kuri Ndimbati

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved