Fridolin Ambongo Cardinal wa Arkidiyosezi ya Kinshasa ategerejwe i Kigali

Fridolin Ambongo, Cardinal wa Arkidiyosezi ya Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ategerejwe i Kigali kuri uyu wa Mbere, aho yitabiriye inama Inama ya Komite Ihoraho y’Ihuriro ry’Inama z’Abepisikopi muri Afurika na Madagascar (SECAM).

Iyo nama Ambongo yitabira, itegura inama rusange y’iryo huriro izaba muri Nyakanga 2025.

Umunyamabanga Mukuru w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, Padiri Kayisabe Vedaste, yabwiye IGIHE ko Cardinal Ambongo agera mu Rwanda kuri uyu wa Mbere.

Inkuru Wasoma:  Menya byinshi ku gikoresho gikomeye cyahawe Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Uturagi kizabafasha gukora inshingano zabo mu gihe gito

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 25 Ugushyingo, Antoine Cardinal Kambanda, Arikiyeskopi wa Kigali arakira mugenzi we Cardinal Ambongo mu gitambo cya misa kibera kuri Shapele ya Saint Paul i Kigali.

Uretse Cardinal Ambongo, hari abandi bepisikopi 11 bitabira inama ya Komite ya SECAM i Kigali n’abapadiri bafite imirimo inyuranye muri iyi Komite.

Ibihugu byitabira harimo Nigeria, Algeria, Madagascar, Namibia, Ghana, Tchad, Kenya, Mozambique na RDC.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved