Ubuvumo bwiswe ‘GABANYIFIRITI’ buherereye mu karere ka Ngoma mu murenge wa Kibungo bwakorerwagamo amasengesho, aho abasenga babwinjiragamo basesera bigatera impungenge ko bushobora kuzabaridukiraho, bwamaze gufungwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma.
Nyuma y’uko ubu buvumo buvuzwe n’itangazamakuru cyane mu minsi yashize, Ubuyobozi bwavuze ko buri gushaka igisubizo kirambye ku kibazo ubu buvumo bwateza, Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, yari yasabye abaturage guhagarika gusengera muri ubu buvumo kubera ko ahasengerwa hazwi.
Yabwiye Radiotv10 dukesha iyi nkuru ati “abantu bagomba gusengera mu nsengero zubatswe zizwi zifite ibyangombwa byo gukora, umuntu rero wo kujya mu mwobo kandi twarabibabujije kuva kera hashize igihe. Nibabyirinde kuko bishobora kubateza impanuka iyo ari yo yose.”