Minisiteri y’Ubuzima ivuga mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’ubuke bw’abaganga mu nzego zitandukanye by’umwihariko abatera ikinya, Guverinoma yashyizeho gahunda yiswe kane gukuba kane. Iyi ni gahunda ya Leta igamije kongera abakozi bakora mu nzego z’ubuzima.
Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko mu gukemura iki kibazo, mu myaka ine abaganga bagomba kuba bikubye inshuro enye, aho inareba cyane abaganga b’inzobere mu gutera ikinya nyuma y’uko bigaragaye ko ubuke bwabo ari imbogamizi ku barwayi bakenera iyo serivisi.
Dr Seneza ni we muganga w’inzobere rukumbi utera ikinya mu bitaro bya Kibagabaga, bikamusaba ko abakeneye guterwa ikinya ari we ubakurikirana kugira ngo serivise igende neza. Impamvu igarukwaho ituma abaganga b’inzobere mu gutera ikinya ari mbarwa, ngo ni uko abasaba kwiga gutera ikinya ari bake cyane.
Assumpta Yamuragiye, umwarimu muri kaminuza y’u Rwanda wigisha ibijyanye no gutera ikinya, ubwo yaganiraga na RBA yashimangiye ko bakira abanyeshuri bake cyane baza kwiga gutera ikinya. Guverinoma yashyizeho gahunda ya 4 gukuba 4 mu kongera ireme ry’ubuvuzi, igamije igamije gukuba kane abakozi bo kwa muganga mu myaka ine iri imbere, izakemura iki kibazo harimo n’abatera ikinya.
Abaganga b’inzobere batera ikinya, kugeza ubu bibasaba kwiga imyaka 10, harimo imyaka 6 yo kwiga ubuganga n’indi myaka ine yo kwiga gutera ikinya. Mu Rwanda abari kuri uyu rwego bagera kuri 60 gusa bakora mu mavuriro ya Leta n’ayigenga, mu gihe abandi baganga babyize ku rwego rwa kaminuza mu gihe cy’imyaka ine bagera kuri 399.