Gahunda ya ‘Rubavu Nziza’ igiye kuzamura Ubukerarugendo n’Ubucuruzi by’akarere ka Rubavu ku rundi rwego

Mu rwego rwo gukomeza guteza imbere akarere ka Rubavu binyuze mu Bukerarugendo ndetse n’Ubucuruzi, aka karere kamuritse gahunda ya  ‘RUBAVU NZIZA’  n’ikirango cyayo ndetse kagaragaza n’icyerekezo gafite mu kunoza neza imishinga igiye gushyirwamo imbaraga, mu rwego rwo gukomeza kugira Rubavu igicumbi cy’ubukerarugendo ndetse n’ubucuruzi muri rusange butagira umupaka.

Mu kumurika iki gikorwa hari hatumiwe ingeri z’abantu batandukanye barimo Abanyamakuru, RDB, GIZ, Meya w’Akarere ka Rubavu w’agateganyo, Nzabonimpa Deogratias n’abandi bayobozi mu karere ndetse na Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Hon Lambert Dushimimana. Ikirango cya ‘Rubavu Nziza’ cyamurikiwe Abanyamakuru cyahanzwe n’abanyeshuri biga mu ishuri ry’ubuhanzi ba Ecole d’art Nyundo. Ni ikirango cyashyigikiwe na RDB, GIZ binyuze mu Bukerarugendo Chamber of Tourism.

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu w’agateganyo, Nzabonimpa Deogratias, yavuze ko mu kunoza Ubukerarugendo bw’aka karere, n’ubundi hazaherwa kubyo akarere gafite gusa nanone hakabaho kongera ibikorwa bikurura ba Mukerarugendo. Mu mishinga izakurura ba Mukerarugendo iteganijwe vuba aha bidatinze harimo gutunganya inkombe z’ikiyaga cya Kivu ahazwi nka Public Beach, ku musozi wa Nengo hateganijwe gushyirwa ibikorwa by’ubukerarugendo birimo inzira zo mu kirere, imyicundebo n’ibindi byorohereza abashaka kuhagera byoroshye, Ibikorwa by’ubukerarugendo mu nzuri ziherereye mu mashyamba ya Gishwati n’ahandi, kubaka Hoteli y’inyenyeri eshanu ahari amashyuza ndetse n’ibindi bitandukanye bikurura ba Mukerarugendo mu buryo bwose.

Yagize ati “Uko byagenda kose twizeye neza ko uwahawe isoko urugero nko kutwubakira Public Beach azabikora neza kuko ibyo yatugaragarije biraduha icyizere ko hazajya ibikenewe byose maze Public Beach ikajya ku rundi rwego.” Meya Nzabonimpa yavuze ko bifuza ko iyi nkombe izaba isangwaho nk’ibindi byose bisangwa ku nkombe mpuzamahanga kandi serivisi zihatangirwa zikishyurwa kuko ari ishoramari.

Inkuru Wasoma:  Imbogo zirindwi zatorotse Pariki y’Igihugu y’Ibirunga ziviramo bamwe kujyanwa mu Bitaro

Mu cyo yibanzeho cyane, Hon Dushimimana yasabye ko imishinga izamura Ubukerarugendo muri aka karere yakwihutishwa ndetse ikamamara no mu tundi turere tugize iyi ntara. Yashimye gahunda ya ‘Rubavu nziza’ avuga ko azakora ibishoboka byose ntihere mu magambo gusa ahubwo ijye mu bikorwa.

Yagize ati “Akarere ka Rubavu kabaye imfura (niko kabaye aka mbere) muri gahunda zo kuzamura Ubukerarugendo, kuburyo n’utundi turere tugize iyi ntara tuzahita dufatiraho kuko iyi ntara ikungahaye ku byanya by’ubukerarugendo. Turashima iyi gahunda kandi nanjye ngiye kuyikurikirana ishyirwe mu bikorwa vuba ive mu mishinga.”

Binyuze muri iyi gahunda ya ‘Rubavu Nziza’, akarere ka Rubavu kitezeho kuzamura umubare w’abagasura nk’abakerarugendo ndetse n’iterambere ry’umujyi n’ibindi bice bikagize. Ubuyobozi bwasabye kandi buri wese kubigiramo uruhare kuburyo mu minsi iri imbere itari kera iyi gahunda izaba yamaze kumenyekana hose, Abanyarwanda n’Abanyamahanga basura Rubavu kubera kurangazwa n’ibyiza bimaze kuhagera mu buryo bw’Ubukerarugendo.

Inkuru Wasoma:  Umukobwa wapfiriye mu muvundo wo kwamamaza umukandida wa FPR, Paul Kagame, yashyinguwe mu cyubahiro hari n’ingabo z’igihugu – AMAFOTO

Mu cyo yibanzeho cyane, Hon Dushimimana yasabye ko imishinga izamura Ubukerarugendo muri aka karere yakwihutishwa ndetse ikamamara no mu tundi turere tugize iyi ntara. Yashimye gahunda ya ‘Rubavu nziza’ avuga ko azakora ibishoboka byose ntihere mu magambo gusa ahubwo ijye mu bikorwa.

Yagize ati “Akarere ka Rubavu kabaye imfura (niko kabaye aka mbere) muri gahunda zo kuzamura Ubukerarugendo, kuburyo n’utundi turere tugize iyi ntara tuzahita dufatiraho kuko iyi ntara ikungahaye ku byanya by’ubukerarugendo. Turashima iyi gahunda kandi nanjye ngiye kuyikurikirana ishyirwe mu bikorwa vuba ive mu mishinga.”

Binyuze muri iyi gahunda ya ‘Rubavu Nziza’, akarere ka Rubavu kitezeho kuzamura umubare w’abagasura nk’abakerarugendo ndetse n’iterambere ry’umujyi n’ibindi bice bikagize. Ubuyobozi bwasabye kandi buri wese kubigiramo uruhare kuburyo mu minsi iri imbere itari kera iyi gahunda izaba yamaze kumenyekana hose, Abanyarwanda n’Abanyamahanga basura Rubavu kubera kurangazwa n’ibyiza bimaze kuhagera mu buryo bw’Ubukerarugendo.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved