Igisirikare cya Afurika y’Epfo cyatangaje ko gahunda yo gushyikiriza imiryango abasirikare 14 bapfiriye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yahindutse bitewe n’uko Perezida w’icyo gihugu, Cyril Ramaphosa, ari bwitabe Inteko Ishinga Amategeko, agasobanura icyajyanye izo ngabo mu ntambara.

 

Aba basirikare babaga mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo (SADC) n’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO) bapfuye ubwo bari bahanganiye n’umutwe witwaje intwaro wa M23 mu Mijyi wa Sake na Goma.

 

Ku wa 12 Gashyantare 2025, imirambo yabo yakuwe muri Uganda, nyuma y’iminsi itanu ivanywe mu Mujyi wa Goma. Kuva ku mugoroba wo kuri uyu wa 13 Gashyantare, iri ku birindiro by’ingabo zirwanira mu kirere za Afurika y’Epfo i Pretoria.

 

Byari byateganyijwe ko umuhango wo kunamira aba basirikare no kubashyikiriza imiryango yabo wagombaga kuba saa tatu z’igitondo cyo kuri uyu wa 13 Gashyantare, ariko igisirikare cya Afurika y’Epfo cyatangaje ko iyi gahunda yahindutse.

 

Iki gisirikare cyasobanuye ko iyi gahunda yahinduwe n’ikiganiro mpaka “ndakumirwa” abagize Inteko Ishinga Amategeko bagirana na Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, ku gicamunsi. Uyu Mukuru w’Igihugu araba asubiza ibibazo byabo.

 

Nk’uko iki gisirikare cyakomeje kibisobanura, gahunda yo kunamira no gushyikiriza imiryango aba basirikare yimuriwe saa kumi n’ebyiri z’umugoroba wo kuri uyu wa 13 Gashyantare 2025, ubwo iki kiganiro mpaka kiraba cyarangiye. Biteganyijwe ko Perezida Ramaphosa awitabira.

 

Perezida Ramaphosa ategerejweho gutanga ibisobanuro ku masezerano yahaye Abanya-Afurika y’Epfo. Abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bwe bamushinja kubeshya abaturage.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.