Gahunda yo gushyingura Dorimbogo uherutse kwitaba Imana yamenyekanye

Nyuma y’uko ku wa Gatandatu tariki 27 Nyakanga 2024, Nyiransengimana Valantine wamenyekanye ku mbuga nkoranyambaga nka Dorimbogo yitabye Imana azize uburwayi bigashengura abantu benshi, hatangajwe igihe aherekerezwaho bwa nyuma. https://imirasiretv.com/vava-wamenyekanye-nka-dorimbogo-yitabye-imana/

Amakuru avuga ko ashyirwa kuri Mbere tariki 29 Nyakanga 2024 nk’uko byatangajwe na Rweme Mbabazi Gerard, umwe mu banyamakuru watumye nyakwigendera amenyekana. Akoresheje imbuga nkaranyambaga ze, Mbabazi yavuze ko biteganyijwe ko ashyingurwa kuri uyu wa Mbere, anasaba abakundaga nyakwigendera gufasha umuryango we, kugira ngo ubone uko umuherekeza dore ko udasanzwe ufite bushobozi.

Yagize ati “Valentine (Vava Juru) biteganyijwe ko tuzamushyingura ejo [kuri uyu wa Mbere] ariko nta bushobozi no kubona isanduku ni ikibazo, itange uko ushoboye maze tumuherekeze neza.”

Uyu munyamakuru wasabye abantu kohereza inkunga kuri nimero ye ya telefone, yasabye abantu kumwizera, abizeza ko amafaranga yose aza kubone, azayashyikiriza umuryango wa nyakwigendera. Ati “Nunyoherereza igiceri cy’ijana ndagitanga uko cyakabaye, nunohereza amafaranga menshi ashoboka, ndayatanga uko yakabaye, nyahe mama we ndetse n’umuryango we, tubashe kumuherecyeza mu buryo bwiza bushoboka kuko Vava yaratubaniye mu buryo bwose.”

Inkuru Wasoma:  MTN Iwacu Muzika Festival: ibitaramo byatangiriye i Burera, abahanzi nka Chris Eazy, Bushali,Niyo Bosco na Bwiza basusurukije abantu-AMAFOTO

Vava wamenyekanye ku izina rya Dorimbogo nyuma y’uko yari amaze gushyira hanze indirimbo yitwa ‘Dore Imboga, Dore Imvubu, hhhhu hhh’, yitabye Imana amaze iminsi arwariye mu bitaro, aho yivuzaga indwara zifata imyanya y’ubuhumekero, bikbaba bivugwa yabanje kwivuza mu bitaro bya Kibogora i Nyamasheke, nyuma akomeje kuremba yoherezwa ku Bitaro bya kibuye ari na ho yaguye.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved