Gasabo: Hari umubyeyi wakoze amahano akimara kwibaruka umwana we

Ku wa 23 Ukuboza 2023, umuturage wari mu nzira igabanya Umurenge wa Remera na Kimironko, Akagari ka Nyagatovu na Nyabisindu, yatoraguye umwana w’uruhinja mu muhanda aho nyina yari yarutaye bigaragara ko uwo mwana amaze igihe gito avutse.

 

Uyu muturage wabonye uru ruhinja mu muhanda yabwiye UMUSEKE ati “Uyu munsi, hano Nyabisindu, ni ku kayira k’abanyamaguru, bigaragara ko byakozwe mu rukerera rwa mu gitondo, kuko uru ruhinja ni ruto mbese nibwo rukivuka.”

Inkuru Wasoma:  Pariki y’igihugu ya Nyungwe yafashwe n’inkongi y’umuriro

 

uwatoraguye uru ruhinja avuga ko yasanze rukiri ruzima, ariko ruri kugorwa no guhumeka. Ibyo bikimara kumenyekana inzego z’ibanze n’iz’umutekano zahageze, zitangira iperereza ku waba waragize uruhare mu kujugunya uro ruhinja.

 

Ubwo UMUSEKE wageragezaga kuvugisha Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyabisindu, Kalisa Pascal, ngo asobanure uko byagenze, yavuze ko nta makuru abifiteho

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Email: info@imirasiretv.com

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops! Paji uri gushakisha ntabwo ibashije kuboneka