Ubuyobozi bw’Urwunge rw’Amashuri rwa Shango ruherereye i Nduba mu Karere ka Gasabo, buravuga ko abarimu bahigisha bakomeje kugorwa n’uburyo bwo gufasha abana bahiga mu masomo kuko mu minsi yashize iki kigo cyibwe ibitabo bivugwa ko bigera ku 1000. https://imirasiretv.com/rib-yerekanye-abagabo-batandatu-bakurikiranyweho-kwiba-imodoka-zabaturage-inahishura-amayeri-adasanzwe-bakoreshaga/

 

Umuyobozi wa GS Shango, Valentine Nyirahabimana, yemeje iby’aya makuru avuga ko bibwe ibitabo byinshi (yirinda gutangaza umubare), mu gihe hari abarimu bavuga ko bigera ku 1000. Yagize ati “Ntabwo turamenya aho byarengeye (ibitabo), byarabuze, ntabwo umubare nahita nywubona nonaha ariko ni byinshi, mureke tubanze tubikurikirane.”

 

Deregitirise Nyirahabimana yakomeje avuga ko arimo kwirinda gutanga amakuru menshi yabangamira iperereza, kuko ikibazo ngo bamaze kukigeza mu Bugenzacyaha no mu buyobozi bw’inzego z’ibanze.

 

Uyu muyobozi yongereho ko barimo gushakira ibitabo byibwe mu bantu bakekwaho kuba barafashe imfunguzo bagafungura ububiko bwabyo, kuko nta hantu na hamwe hangijwe kuri iyo nzu cyangwa ku nzugi zayo. ngo ahubwo bisa n’aho abibye ibyo bitabo baje bagafungura bakongera bagafunga, ariko byose iperereza nirirangira bizamenyekana. https://imirasiretv.com/rib-yerekanye-abagabo-batandatu-bakurikiranyweho-kwiba-imodoka-zabaturage-inahishura-amayeri-adasanzwe-bakoreshaga/

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved