Polisi y’Umujyi wa Kigali yatangaje ko mu rwego rwo gukomeza kurwanya ubujura bukorerwa abaturage, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Kamanea 2025, yafashe abantu 13 bakurikiranyweho icyaha cy’ubujura.

 

Abakekwaho uko 13 bafatiwe mu Karere ka Gasabo mu Mirenge ya Ndera na Jali, aho bakekwaho gutega abaturage bakabambura ndetse bakanabakomeretsa abandi bakiba amatungo n’imyaka mu mirima.

 

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yabwiye Imvaho Nshya ko mu Murenge wa Ndera mu Kagali ka Bwiza hafatiwe abantu 10 bakekwaho ubujura bw’amatungo, bakaniba imyaka mu mirima.

 

Akomeza agira ati: “Amakuru yo kubafata yatanzwe n’inzego za ho zibanze ndetse n’abaturage, aba bajura bakaba bari ba ruharwa kuko bari bamaze igihe bashakishwa ariko kubera kwihisha batinda gufatwa, aba bafashwe nyuma yaho mu cyumweru gishize muri uyu Murenge hari hafatiwe abandi bajura 7.”

 

CIP Gahonzire avuga ko ahandi hafatiwe abajura ari mu Murenge wa Jali, mu Kagali ka Buhiza, ahafatiwe abakekwaho ubujura 2.

Ati: “Aba twabafashe nyuma yuko baraye bateze umugore witwa Mukakabanda Beatha w’imyaka 53 bamwambura telefone yo mu bwoko bwa techno bakaba bafashwe bafite inkoni n’ibyuma.”

 

Yavuze ko aba bafashwe nyuma ya ho ku munsi w’ejo ku wa Mbere tariki 16 Kamena, nabwo muri uyu Murenge hari hafatiwe undi musore na we wari wateze abaturage babiri arabambura ndetse aranabakomeretsa.

 

Polisi y’Umujyi wa Kigali itangaza ko ibikorwa byo gufata abandi bakekwaho ubujura bakoranaga, bikomeje.

Abafashwe bafungiye kuri stasion ya Ndera na Jali kugira ngo bakurikiranwe ku byaha bakekwaho gukora.

 

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire, agaragaza ko Polisi y’ u Rwanda itazihanganira umujura cyangwa undi muntu wese ukora ibyaha.

 

Ati: “Abaturage barasabwa kwirinda gukora ibyaha cyane cyane ibyaha bihungabanya umutekano n’umudendezo by’Abaturarwanda.”

Polisi yibutsa abaturage bo mu Mujyi wa Kigali gukomeza gutanga amakuru ku bantu bose bakekwaho kuba abajura, no kujya batanga ibirego igihe bakorewe ibyaha kugira ngo bikurikiranwe.

 

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.