Gasabo: Umusaza w’imyaka 71 yatwikiwe mu nzu ahasiga ubuzima

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 2 Nzeri 2024, ni bwo umusaza witwa Rutabayiro Francois, wari utuye mu Mudugudu wa Karubibi mu Kagari ka Cyarunzige mu Murenge wa Ndera ho mu Karere ka Gasabo, yitabye Imana, nyuma y’uko abagizi ba nabi bamutwikiye mu nzu ye bakoresheje lisansi. https://imirasiretv.com/perezida-wa-congo-yahishuye-ukuri-ku-bivugwa-ko-igihugu-cye-cyagurishije-u-rwanda-ubutaka/

Amakuru avuga ko uyu musaza yari aryamye kandi abana be babiri b’abahungu batari bahari iryo joro. Hanyuma abo bagizi ba nabi bazana lisansi bayisuka ku nzu, nayo irakongoka nawe ahiramo. Abaturage batabaye basanze yamaze gushiramo umwuka gusa bagerageza kuzimya uwo muriro.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars, yemeje aya makuru ndetse avuga ko n’ipererereza ryatangiye. Ati “Nibyo aya makuru twayamenye, iperereza ryatangiye ariko birakekwa ko hari umuntu bari bafitanye amakimbirane bishobora kuba yatwitse iyo nzu ariko turacyashakisha ayo makuru kugira ngo tumenye ko hari ibyo bapfaga bishobora gutuma yamutwikira inzu.”

Inkuru Wasoma:  Rutsiro: Umugabo yafashwe asambana ahita atwika iduka rifite agaciro miliyoni 4 Frw

CIP Gahonzire akomeza avuga ko kugeza ubu hari uwamaze gutabwa muri yombi, ukekwa kuba yari asanzwe afitanye amakimbirane na nyakwigendera akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Ndera. Agira inama abantu, yavuze ko mu gihe hari amakimbirane hagati yabo bakwiye kugana inzego zigakemura ibibazo bihari.

Umurambo wa Nyakwigendera wahise ujyanwa ku Bitaro bya Kacyiru kubanza gukorewa isuzuma. https://imirasiretv.com/perezida-wa-congo-yahishuye-ukuri-ku-bivugwa-ko-igihugu-cye-cyagurishije-u-rwanda-ubutaka/

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved