Gasabo: Umwarimu yatawe muri yombi na RIB akurikiranyweho gukubita Deregiteri amusanze mu biro

Ku wa Gatanu tariki 20 Nzeri 2024, umwarimu wigisha ku Rwunge rw’amashuri rwa Agateko, ruherereye mu Murenge wa Jali mu Karere ka Gasabo, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, akurikiranyweho gukubita umuyobozi w’ikigo (Deregiteri) bivugwa ko yari yamwimye icyangombwa. https://imirasiretv.com/perezida-wa-uganda-yashishikarije-ababyeyi-kwambika-abana-babo-inkweto-za-rugabire/

Amakuru avuga ko uyu mwarimu yasanze Deregiteri mu biro bye bikarangira amukubise ngo kuko yari afite umujinya nyuma yo kumusaba icyangombwa undi akakimwima. Deregiteri Salongo Muyoboke uyobora GS Agateko yirinze kugira icyo abitangazaho, gusa avuga ko uwaba akeneye kumenya byinshi yabaza ubuyobozi bw’Umurenge cyangwa ubw’Akarere.

Ku rundi rihande, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jali, Iyamuremye Francois, avuga ko nta binshi yavuga kuri iyi dosiye kuko kuri ubu yamaze kugezwa mu Bugenzacyaha.

Inkuru Wasoma:  Ibyihebe byateze igico Ingabo z'u Rwanda muri Mozambique

Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine, ufite uburezi mu nshingano yemeje iby’aya makuru, anavuga ko uyu mwarimu yamaze gutabwa muri yombi na RIB. Yagize ati “Yego niko byagenze hari umwarimu ngo yasabaga icyangombwa, asobanura ko umuyobozi (Deregiteri) yakimwimye, hanyuma akamukubita.”

Ibi uyu mwarimu akurikiranweho biramutse bimuhamye byamuviramo kwirukanwa burundu mu kazi kuko nk’uko biteganywa na Sitati yihariye y’abarimu yo ku wa 16/03/2020 mu ngingo ya 97 igena igihano cyo kwirukanwa burundu ku kazi, agace ka 11 igihe umwarimu arwanye ku kazi. https://imirasiretv.com/perezida-wa-uganda-yashishikarije-ababyeyi-kwambika-abana-babo-inkweto-za-rugabire/

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved