Gatabazi Jean Marie Vianney wahoze ari minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, yashimiye umukuru w’igihugu perezida Kagame ku mbabazi yamuhaye, nyuma yo kugaragara acinya akadiho mu muhango wo kwimika umutware w’Abakono. Ni nyuma y’uko Gatabazi ari mu bayobozi bakomeye mu gihugu bagaragaye mu muhango w’abiyita Abagogwe b’abakono wabereye mu Kinigi.
Muri uwo muhango, abo bari bateranye bagamije kwimika umutware wabo. Amakuru avuga ko nyuma y’uwo muhango, abayobozi bari bawitabiriye batangiye kubazwa ibyawo abandi batabwa muri yombi nk’uko Umuseke babitangaje. Uretse Visi perezida wa sena ufite ubudahangarwa, abandi bari bafunze barekuwe kuwa 19 Nyakanga 2023.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter, Gatabazi Jean Marie Vianney yashimiye umukuru w’igihugu ku mbabazi ndetse n’impanuro yabahaye. Yagize ati “Mwarakoze nyakubahwa perezida wacu Paul Kagame ku nama, impanuro no kudukebura mutwibutsa umurongo twahisemo nk’abanyarwanda wo kubaka igihugu gishingiye ku Bunyarwanda (National Identity) tuyobowe n’intekerezo za @Ndiumunyarwanda (Rwandanspirit) yo sano muzi iduhuza twese.”
Akomeza agira ati “Nyakubahwa perezida Paul Kagame, imbabazi mwaduhaye tuzazubakiraho turwanya byimazeyo ikintu cyose cyashaka gusenya ubumwe bw’abanyarwanda kuko ari zo mbaraga zacu. Tuzaharanira kandi no gukebura uwo ari we wese washaka kujya mu mitekerereze ishingiye ku dutsiko. GBU Abundantly.
Si Gatabazi Jean Marie Vianney wenyine gusa, kuko ibyo birori byabaye kuwa 9 Nyakanga 2023 byagaragayemo abandi bayobozi bakomeye, harimo Visi perezida wa Sena Hon. Nyirasafari Esperance, Umukozi wa RAB sitasiyo ya Musanze, Umuyobozi w’ikigo gishinzwe impapuro mpamo z’ubutaka mu majyaruguru n’umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imari, ubukungu n’iterambere.
Hagaragayemo kandi umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Musanze, Kanayogye Alex, abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge itatu n’abasirikare bane bafite ipeti rya Colonel bakorera mu gice ibyo birori byabereyemo. Uyu muhango ntabwo wavuzweho rumwe, byatumye umuryango wa FRP Inkotanyi usohora itangazo rinenga ibyo birori bifatwa nko gushaka gucamo ibice abanyarwanda no kugarura amoko mu banyarwanda.