Gatsibo: Abagabo baravuga ko barembejwe n’inkoni z’abagore zitera bamwe kwahukana

Bamwe mu bagabo bo mu Murenge wa Kiziguro mu Karere ka Gatsibo, baravuga ko barembejwe n’inkoni bakubitwa n’abagore babo, ku buryo bamwe bafata icyemezo cyo kwahukana bakava mu ngo zabo kubera amakimbirane aba ahiganje. https://imirasiretv.com/nyanza-umwarimu-wazanye-umukobwa-mu-nzu-ye-ngo-binezeze-akanga-gutaha-byarangiye-amutorotse/

Umwe mu bemera ko yahisemo kwahukana ni Sibomana Innocent, uvuga ko yahise gutanga amahoro kuko yari arambiwe guhora akubitwa. Yagize ati “Umugore arankubita n’ubu naramuhunze kubera kunteraho akavuyo ashaka kunyirukana. Byatangiye ntaha akagaya amafaranga yo guhaha muha ngo ni make kandi muhahira nkora we nta cyo akora ngo azane n’igiceri cy’atanu. Ntanajya guhinga nyakabyizi nk’uko njye mbikora ngo mbone ayo mafaranga.”

Sibomana yakomeje agira ati “Aramfata akaniga nabura uko mbigenza nkamuhunga aho kugira ngo bamfunge. Ankubise kabiri rwose abagabo turahohoterwa. N’ejo bundi hari umugore ufunze azira gukubita umugabo we majagu ubu aracyari mu bitaro. Njye nahisemo kumuhunga ndahukana ubu ndikodeshereza.”

Inkuru Wasoma:  Byagenze bite ngo RIB ite muri yombi umukozi w’Akarere ka Rutsiro

Umwe mu babyeyi bakuze baganiriye na BTN avuga ko aya makimbirane aterwa na bamwe mu bagore bimitse umuco wo guhangana n’abagabo aho kugira ubwumvikane mu rugo. Ati “Ubundi umugabo yumvikanaga n’umugore we baba banarwanye umugore akahukana akajya kumucyura umujinya washize ariko ubu nta mugore ucyahuhakana aravuga ati ‘nzahangana na we’. Ab’iki gihe barimo barahangana n’abagabo byanavamo n’ubwicanyi.”

Visi Meya wa Gatsibo ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Mukamana Marceline, yavuze ko icyo kibazo gishingiye ku bagore bumvise nabi ihame ry’uburinganire.

Yagize ati “Kuba umugore yarahawe uburenganzira ntibivuze ko yatinda mu kabari ngo atahe Saa Sita z’ijoro cyangwa ngo asuzugure uwo bashakanye. Ihame ry’uburingnire rirasobanutse nubwo ababishinzwe bashobora kubisuzuma ariko ni inshingano zacu nk’ubuyobozi gukomeza kubisobanura kuko hari aho ryumviswe neza.” https://imirasiretv.com/nyanza-umwarimu-wazanye-umukobwa-mu-nzu-ye-ngo-binezeze-akanga-gutaha-byarangiye-amutorotse/

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved