Gatsibo: Umuzamu n’umutetsi batawe muri yombi bakurikiranyweho kwiba ibiryo by’abanyeshuri birimo ibiro 263 by’ibishyimbo

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi umuzamu n’umutetsi bo ku ishuri ribanza rya Rumuli riherereye mu Murenge wa Muhura mu Karere ka Gatsibo, bakurikiranyweho kurigisa ibiryo by’abanyeshuri birimo ibiro 263 by’ibishyimbo na Litilo 62 z’amavuta yo guteka. https://imirasiretv.com/nyanza-umwarimu-yazanye-umukobwa-mu-nzu-ye-ngo-binezeze-none-yanze-gutaha/

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe Imibereho myiza, Uwimana Marceline, yemeje aya makuru avuga ko ibi byabaye ku wa Mbere tariki 23 Nzeri 2024, ubwo ubuyobozi bw’ishuri bwasangaga urugi rw’ububiko [stock] rwaciwe. Avuga ko ku munsi wakurikiyeho bahise bashyikirizwa RIB Sitasiyo ya Muhura kugira ngo batangire gukorwaho iperereza.

Inkuru Wasoma:  Igisubizo gitangaje cyatanzwe na Minisitiri Utumatwishima mu gukemura ikibazo cy’abangavu babyara bakiri bato

Uyu muyobozi yakomeje asaba abayobozi b’amashuri kujya bakoresha abazamu barenze umwe kandi nabo bakaba bizewe. Yagize ati “Ubundi twari twarasabye abayobozi b’ibigo by’amashuri kandi nibyo tubasaba kujya bakoresha abazamu barenze umwe nka babiri cyangwa batatu kandi nabo bizewe b’inyangamugayo kuko byakuraho ubujura.”

Uwimana akomeza avuga ko n’ubwo ibiryo by’abanyeshuri byibwe, gahunda yo kugaburira abanyeshuri ntabwo yahagaze kuko hari n’ibindi byari byasigaye mu bubiko bw’iki kigo. https://imirasiretv.com/nyanza-umwarimu-yazanye-umukobwa-mu-nzu-ye-ngo-binezeze-none-yanze-gutaha/

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved