Gaza: Inkuru yuzuyemo agahinda y’umugabo ukora akazi ko gutwikira imirambo

Abu Saher al-Maghari ni umugabzo umaze gutwikira no gupfunyika imirambo amajana menshi y’abiciwe mu ntambara Isiraheli yagabye kuri Palestina mu ntara ya Gaza. Mu kumba gafunganye, uyu mugabo yirirwa ahagazemo amasaha menshi cyane y’umunsi n’imyenda y’umweru imanitse aho ku ruhande.

Hashize igihe kirenga ukwezi kose uyu mugabo yirirwa ahagaze iruhande rw’imirambo y’inzirakarengane zishwe iba yazanwe ikuwe mu bitaro bya Al-Aqsa Martyrs biri rwagati muri Gaza. Abu Saher al-Maghari w’imyaka 53 y’amavuko ufite ubwanwa bw’umweu, amaze imyaka 15 irenga atwikira imirambo muri ibi bitaro.

Gusa kuva Isiraheli yagaba ibitero muri Palestine, uyu mugabo amaze kubona imirambo myinshi cyane yishwe nabi harimo n’iyahohotewe mu buryo bwose bushoboka.  Iyo abajijwe ku bijyanye n’imirambo abona buri munsi, atangira kurira, ati “Ntabwo nigeze mpura n’ibihe bigoye nk’ibi mu buzima bwa njye.”

“Mu kazi kanjye natwikiraga cyangwa ngahambira (mu myenda) imirambo 20 cyangwa 30 ku munsi. No mu minsi yashize ubwo Isiraheli yateraga ntabwo nigeze mpambira imirambo irenze 60.” Kuri ubu ahanagura amarira avuga ko ahambira imirambo irenga 100 hari n’ubwo igera kuri 200 ku munsi.

Ati “imirambo myinshi cyane igera hano ku bitaro imeze nabi cyane. Imbavu zashwanyaguritse, ibikomere ndetse n’ibisebe buri hamwe ku mubiri. Ntabwo nigeze nca mu bintu nk’ibi kuva mbere hose nkora aka kazi.”

‘UMUTIMA WANJYE URASHENJAGURIKA IYO MBONYE IMBAVU Z’ABANA BATO ZASHWANYAGURITSE’

Abu Saher al-Maghari avuga ko imirambo myinshi yakira ku munsi ari iy’abana n’abagore, ariko uburyo baba bapfuyemo n’imibiri yabo yakomeretsemo ntabwo asanzwe abibona mu buzima bwe. Ati “Ikintu kinshengura cyane ni uguhambira umwana. Umutima wanjye urashenjagurika iyo ndi kurundanya imbavu z’umwana zashwanyaguritse nzihambirira hamwe.”

Inkuru Wasoma:  Hari impungenge z’icyorezo cya Cholera gikomeje kwiyongera

Kuva mu minsi 34 ishize Isiraheli iteye Palestina muri Gaza, abanya Palestina 10,800 bamaze gupfa. Mohammed al-Hajj, umuyobozi w’ibi bitaro Abu Saher al-Maghari akoraho, yemeza ko imirambo irenga 2476 imaze kugezwa kuri ibi bitaro kuva intambara yatangira muri Gaza. Ibi bitaro bifite ubushobozi bwo kwakira abarwayi 200, kuva intambara yatangira byabuze amahitamo kuburyo bicumbikiye abantu 5300.

Abu Saher al-Maghari avuga ko imirambo myinshi izanwa mu bitaro iba yaratangiye kubora kubwo kumara iminsi myinshi iryamye munsi y’inyubako zateweho ibisasu.

IGIHE CYO GUSEZERA KU MIRAMBO- Gushenjagurika umutima n’ubugome

Abu Saher al-Maghari avuga ko yirengagije ibyo aba yabonye, ku munsi ukurikiyeho azinduka nanone ajya mu kazi. Yavuze ko imyizerere ye imwemeza neza ko umuryango ufite uburenganzira bwo gusezera ku babo bakundaga.

Ati “Misiyo yanjye (akazi ke) mpuriramo n’ibisitaza byinshi. Imiryango hariya hanze iba iri kurira, iririra ababo batakaje ubuzima, rero nanjye mu guhambira imirambo nkora ibishoboka byose nkabikorana urukundo kugira ngo umurambo nywubashyikirize byibura ugaragara neza.” Icyo yitaho cyane ni ukugaragara neza k’umurambo, awuhanagura amaraso, n’imyanda yarangiza akandika amazina y’uwapfuye kubyo yamuhambirije cyangwa yamutwikiriye.

Imiryango yarokotse intambara ibabazwa cyane no kubona uducece tw’imibiri y’ababo Abu Saher al-Maghari yagiye akusanya akayihambirira hamwe.  Rimwe na rimwe imirambo ayitunganyiriza muri Ambulance kuko nta buryo uduce tw’imibiri y’abantu twatandukanye yajya kutwoza mu bitaro no kutwitaho.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved