Umutwe witwaje intwaro wa M23 washyikirije u Rwanda, Brig Gen Gakwerere Jean Baptiste, wari Umunyamabanga Mukuru w’Umutwe w’Iterabwoba wa FDLR n’abandi barwanyi bawo 13.
Igikorwa cyo gushyikiriza u Rwanda abarwanyi ba FDLR cyabereye ku mupaka munini w’u Rwanda na RDC (La Corniche) kuri uyu wa 1 Werurwe 2025, bakomereza mu Karere ka Rubavu.
Usibye Gakwerere, abandi ni Maj Ndayambaje Gilbert, Sergeant Major Nsabimana August, Sgt Mupenzi JMV (yari Umurinzi wa Brig Gen Kakwerere), Cpl Sibomana Laurent, Cpl Ishimwe Patrick, Cpl Ibyimanikora Concorde, Cpl Ukwishaka Sadam, Cpl Hategekimana Eric, Pte Ndayambaje Pascal, Pte Rukundo Daniel Desire, Pte Ntakirutimana Niyonzima, Pte Ndayambaje Fabien na Pte Uwiduhaye Gilbert.
Brig Gen Gakwerere wari wambaye impuzankano nshya y’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) azwi ku yandi mazina arimo Sibomana Stany, Julius Mokoko cyangwa Sibo Stany.
Akigezwa i Rubavu, yabwiye abanyamakuru ati “Nabaga muri FDLR kuva yabaho. Nafashwe muri iyi minsi ishize.”
Umuvugizi wungirije wa M23, Dr. Oscar Balinda, yavuze ko aba basirikare bafatiwe ahantu hatandukanye mu rugamba M23 imaze iminsi ihanganyemo na Leta ya Kinshasa n’abo bafatanya.
Ati “Gen Gakwerere yafashwe dufashe Umujyi wa Goma.”
Col Joseph Mwesigye ukuriye Brigade ya 509 mu Ngabo z’u Rwanda, ikorera mu turere twa Rubavu, Nyabihu na Ngororero, ni we wakiriye aba barwanyi.
Ati “Nyuma y’uko M23 imaze kurasira ibirindiro byabo hariya, ari ibya FARDC, ari iby’Abarundi, ari ibya SAMDRC na Wazalendo; ba FDLR barirukanse bajya mu mashyamba ya Walikale, abandi mu ya Rubero, abandi bajya Mwenga hari n’abazamutse mu kirunga, hari n’abandi bavuga basigaye mu Mujyi wa Goma. Aba ni bo babashije gufatwa.”
Nyuma yo kugezwa mu Rwanda, bagiye kugenzurwa, abakekwaho Jenoside bahanwe, abakekwaho ibindi byaha nabo bakurikiranwe n’inkiko, abadafite icyo bakekwaho bajyanwe i Mutobo bigishwe nyuma bajye mu buzima busanzwe.
Muri aba barwanyi bashyikirijwe u Rwanda, harimo n’abo bivugwa ko bagize uruhare mu kurasa ku butaka bw’u Rwanda mu bikorwa byabaye umunsi M23 ifata Umujyi wa Goma. Amasasu barashe ku butaka bw’u Rwanda, yaguyemo abaturage 16.
Col Joseph Mwesigye yagize ati “Turabaha inzego zibishinzwe, bagende bakurikirana umwe ku wundi. Niba hari ufite ibyaha bya Jenoside, akurikiranwe, ashyikirizwe ubutabera, niba hari ukurikiranyweho ibindi byaha, ashyikirizwe izindi nzego bireba, noneho abasigaye tubatware i Mutobo.”
Balinda yavuze ko usibye abafashwe, M23 izakomeza guhiga n’abandi barwanyi bose ba FDLR bihishe hirya no hino muri Congo. Ati “ Cyane, turakomeza kubahiga. Turabatoragura, tubasubize igihugu cyabo.”
Aba barwanyi bagejejwe mu Rwanda bambaye impuzankano za FARDC. Balinda yavuze ko ibyo bishimangira imikoranire isanzwe hagati y’umutwe wa FDLR n’Ingabo za Congo.
Ati “Babinjije mu gisirikare cya leta, iriya mwenda ni yo bahora bambaye. Ni iyabo.”
M23 yari imaze ibyumweru birenga bitatu ibataye muri yombi.
Leta y’u Rwanda imaze igihe kinini igaragariza umuryango mpuzamahanga ko Leta ya RDC ikorana n’abarwanyi ba FDLR, ikabaha ubufasha burimo intwaro, ititaye ko bafite umugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Col Mwesigye yatangaje ko ifatwa ry’aba barwanyi ari ikimenyetso simusiga cy’uko Leta ya RDC ikorana na FDLR, nubwo yo hari ubwo ivuga ko uyu mutwe usigaranye abasaza gusa, ubundi ikavuga ko utabaho.
Brig Gen Gakwerere yavuze ko yavukiye mu yahoze ari Kigali Ngali, ubu ni muri Kanyinya i Shyorongi.
Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Gakwerere yari afite ipeti rya ‘Lieutenant’, akaba umwe mu basirikare bakoreraga mu ishuri rya ba su-ofisiye, ESO/Butare, aho yizerwaga cyane na Captain Nizeyimana Ildephonse wari Umuyobozi Wungirije waryo.
Bivugwa ko Gakwerere yahawe inshingano yo kuyobora abasirikare bashya bitwaga ‘New Formula’ biciye Abatutsi benshi kuri za bariyeri n’ahandi hantu mu cyahoze ari Butare.
Gakwerere ni umwe mu basirikare boherejwe na Capt Nizeyimana mu rugo rw’Umwamikazi Rosalie Gicanda tariki ya 20 Mata 1994, baramwica. Anakekwaho uruhare mu rupfu rwa Habyarimana Jean Baptiste wayoboye Perefegitura ya Butare.