Zimwe mu mbwirwaruhame abasirikare ba RDF bakunda gutanga, akenshi usanga bagaruka cyane ku rugamba barwanye kugera ku iherezo ryo guhagarika Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, cyane ko abenshi barimo urubyiruko rw’iki gihe baba bafite amatsiko yo kumenya iyo nzira zigoye cyane zaganishije u Rwanda kukuba ruri mu nzira y’iterambere ndetse yewe intambwe ikaba igeze kure cyane.
Mu kiganiro Gen. James Kabarebe kuri ubu akaba ari umujyanama wa perezida mu by’umutekano aherutse gutanga mu nama nyunguranabitekerezo y’umuryango wa FPR-Inkotanyi, yagarutse ku nzira z’inzitane perezida Kagame yaciyemo zajyaga zibura akadomo gato cyane ngo zimutwarire ubuzima ariko Imana igakinga akaboko mu buryo bugaragara, anagaruka kandi kuri bagenzi babo baguye ku rugamba, abarwanya FPR kuri ubu bakaba bakwirakwiza ibihuha ko bishwe na bagenzi babo aribo RPA.
Gen. Kabarebe, avuga ku mitego perezida Kagame yagiye asimbuka, yabikomoye ku kuba hari abari bagenzi babo ku rugamba kuri ubu bahunze igihugu bakomeza kwirengagiza nkana ko umusirikare wese uri ku rugamba yapfa, ahubwo bagashaka kumvikanisha ko FPR ariyo yishe bagenzi babo, barimo na Gen. Fred Gisa Rwigema, aheraho anavuga bamwe uko bapfuye.
Gen yagize ati “Ntabwo aribyo, bariya bantu bapfuye ni ku rugamba, ni ibintu bizwi, Late Fred hari mu gitondo itariki 2 Ukwakira, aratubwira twese aratu ‘addressing’ aratubwira ati ‘umunyabwoba umupaka urafunguye asubire Uganda’ akibivuga umwanzi aba atangiye kuturasa, atangiye kuturasa, Fred afata inzira wenyine atujya imbere twese aranadusiga agenda asanga umwanzi, twese ababibonaga twarabibonaga ko ari amakosa akoze, ariko ntawashoboraga kubimubwira, kuko yari amaze kuvuga ngo umunyabwoba asubire Uganda.”
“Ntabwo yavuga ngo umunyabwoba asubire Uganda, ngo nawe umubwire ngo reka gusanga umwanzi, abantu baricecekeye, baramureba aragenda, mu masaha akurikiye, umwanzi yamurasiye ku gasozi, amurasa nabwo atabigambiriye, amurasa ari uko abonye abantu bari ku gasozi apfa kurasa, na machine gun, ni ku rugamba umuntu wese arapfa. Gen. Fred ashobora kuba yarabikoze kugira ngo atugaragarize ko nta muntu ugomba gutinya, ariko bimuviramo urupfu.”
Gen. Kabarebe yakomeje avuga ko Major Bunyenyezi Chris we yabyutse mu gitondo tariki 23 Ukwakira saa kumi, afata imbunda ziremereye ajya gusanga umwanzi agiye kumurasa, aho yagiye I Ryabega, asanga umwanzi yabanyuzemo hagati, ingabo ziri I Gabiro n’iziri Nyagatare umwanzi yaziciye hagati, biza gutuma Maj. Bunyenyezi amugwamo aramurasa.
Gen. Kabarebe yakomeje avuga ko kandi Maj. Bayingana yumvise imbunda zarasaga Bunyenyezi yibwiye ko ari imbunda za RPA bagenzi babo ahita avuga ati “abasore barashe, reka mbakurikire” ahageze asanga umwanzi umaze kwica Bunyenyezi amuteze nawe ahita amurasa aramwica. Ati “ni ibintu byumvikana ku rugamba, nta macakubiri yari hagati yacu ngo twiyicire bagenzi bacu, bifashe umwanya mbivugaho ariko ni ibintu bihora bigarukwaho bikwirakwiza n’uriya Mupende (wahoze ari mugenzi wabo).”
Gen. Kabare yakomeje avuga ko ku rugamba nta muntu n’umwe uba udafite (Risk) yo gupfa, ati “Na His excellence yanyuze muma risk menshi cyane, ahitwa Nkana muri Kiyombe, umwanzi yamenye aho ari mu rutoki, ashyiraho imbunda zizengurutse 6 za one twenty, azengurutsa urutoki arurasa rwose hafi gucika, ndibuka imbunda imwe yakubise insina His excellence ari hirya gato cyane, yakijijwe n’uko yari ku ndake.”
Kabarebe yakomeje avuga ko nyuma y’ibyo, mu gitondo cyaho, umwanzi yamenye aho afande Kagame yari ari bazana kajugujugu yirirwa ibazenguruka hejuru, icyakora baza kurasana, ati “aho ntiwavuga ngo his Excellence yakijijwe n’iki.”
Akivuga ku mitego Perezida yagiye asimbuka, Gen. Kabarebe yakomeje avuga ko mu gitondo cy’aho ngaho tariki 23 Ukuboza, umwanzi yabakuye ahitwa Kanyentanga, bageze imbere babajugunyira igisasu cy’ikompura, inyuma y’umusirikare wa gatatu wari ukurikiye perezida Kagame, gikubita uwo musirikare witwaga Gakuru mu mutwe arapfa, akomeza avuga ko n’aho ngaho Perezida Kagame yari kuri [Risk].
Yakomeje avuga ko kandi mu Rugano mu kwezi kwa Werurwe, bagenda nijoro mu basirikare ba hafi ba perezida, umusirikare witwa Eraste Ruganintwari kuri ubu ufite ipeti rya Major, bamurashe mu nda mu gicuku ubwo bagendaga batareba kubera ijoro, akomeza avuga ko aho naho Perezida Kagame yari gupfa ariko bifata uwo bari kumwe.
Gen. Kabarebe yakomeje kandi ahamya ko buri musirikare uri ku rugamba aba afite ibyago byinshi byo gupfa, akomeza avuga ko mu mwaka wa 1993, ubwo perezida Kagame yari ahagaze ahantu arimo kuvugana n’abasirikare, bagiye kureba basanga aho ahagaze hatezwe ibisasu bya Mine barahateze, ariko akimara kuhava umu colonel witwaga Gashumba arahaca bya bisasu byose biramuturikana.
Gen. Kabarebe yakomeje abwira abantu ko icyo kibazo kigomba gusobanuka ku bantu bapfuye ku rugamba kandi mu ikubitiro, Atari amacakubiri, ati “nta n’umuntu wari gutinyuka kurasa late Fred Gisa Rwigema, ahubwo ni urugamba niko rwari ruteye, ahubwo ibyo ni ibihuha byazanwe n’uwitwa Major Mupende n’ubu ari muri Amerika, kimwe n’abandi bahungaga mu Burundi bakavuga ko abarundi banzwe, abahungiye muri Zaire bakavuga ko Abagogwe bashyirwa imbere, Mupende na we yahunze muri ubwo buryo ku rugamba.”
Gen. Kabarebe yavuze ko uwo Mupende yavugaga ko yarashwe kuva mu 1990, ngo akaba yararashwe aho abantu batabona, kubera ko ntawari kumukuramo ipantalo ngo amurunguruke babyemera gutyo, akomeza acumbagira ariko intambara irangiye Mupende arakira, bamuha akazi yiba amafaranga y’abasirikare aratoroka ajya muri Amerika. Ati “ni uwo ujya wandika ngo nitwe twarashe Fred Gisa Rwigema.”