Umujyanama wa perezida Paul Kagame mu by’umutekano Gen James Kabarebe, yasuye abasirikare n’abapolisi b’u Rwanda bari mu gihugu cya Mozambique, mu ntara ya Cabo Delgado mu karere ka Mocimboa da praia. Itangazo ry’ingabo z’u Rwanda rivuga ko Gen Kabarebe yakiriwe n’umuyobozi w’inzego z’umutekano z’u Rwanda muri iyi ntara, Maj Gen Nkubito Eugene, amwereka ishusho y’aho ibikorwa byo kurwanya iterabwoba bigeze.
Gen Kabarebe ubwo yaganiraga n’inzego z’umutekano, yazishimiye umuhate wazo mu kuzuza inshingano abasaba gukomereza aho. Yabwiye abasirikare n’abapolisi ko perezida Kagame yishimira uko bitwara mu kazi barimo, akaba yabasabye gukomeza kugera ku musaruro mwiza.
Si Gen Kabarebe gusa uri muri iki gihugu, kuko minisitiri w’umutekano Hon Marizamunda Juvenal ari muri iki gihugu aho yagiye ahagarariye perezida Kagame mu muhango wo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikare ba Renamo, wahoze ari umutwe w’iterabwoba ariko ukaza guhinduka ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi ryemewe muri iki gihugu.