Gen James Kabarebe yavuze ibyaba mu gisirikare haramutse habaye nk’ibyakozwe n’Abakono

Umujyanama wa perezida mu bijyanye n’igisirikare n’umutekano, Gen James Kabarebe yavuze ko mu gisirikare haramutse hagezemo ibyo kwironda nk’ibiherutse by’iyimikwa ry’Umutware w’Abakono, bishobora kuvamo ikintu gikomeye cyanageza igihugu ku gusenyuka bityo avuga ko bikwiriye kurandurwa mu maguru mashya bikigaragara.

Ibi Gen Kabarebe yabivuze kuri uyu wa 23 Nyakanga 2023 mu nama nyunguranabitekerezo y’umuryango FPR Inkotanyi yateraniye ku ngoro y’uyu muryango. Muri iyi nama yari yitabiriwe n’abanyamuryango 800 ndetse n’abandi bayobozi b’inzego z’imitwe ya politiki, abayobozi mu nzego za leta n’abikorera yibanze ku gusigasira no kubumbatira ubumwe bw’Abanyarwanda nk’ihame shingiro ry’iterambere ry’igihugu.

Iyi nama yabaye nyuma y’umuhango wari wabereye I Musanze mu Kinigi wo kwimika Umutware w’Abakono, Gen Kabarebe yavuze ko kiriya gikorwa Atari icyo gufatwa nk’icyoroshye kuko ikintu cyose gitangira ‘ni ruto ni ruto’ kikarangira nta garuriro kigifite.

Yavuze ko nka RPF icyatumye igera ku ntego yayo yo kubohora u Rwanda no kuruteza imbere, ari uko itigeze yihanganira na rimwe ibikorwa nk’ibi kabone nubwo byatangira abantu babibona nk’ibyoroheje. Yagize ati “ntabwo RPF yigeraga yihanganira ikintu cyitwa imico mibi, ikintu gifite intego mbi (Negative tendency) cyangwa ikigaragara ko kizaba kibi, yakibonaga hakiri kare ikakirandura. Negative Tendency iyo uyihoreye, ukayirera ukayorora igakura, igera igihe udashobora kuyihagarika.”

Yavuze ko n’ibi by’Abakono iyo abantu babyirengagiza byari kuba urugero rubi, kuburyo hari abandi bari kuzabyuririraho bagatangira kwivangura. Ati “Ubwo baba ari Abakono, ejo ni abashambo, ejo ni abasing, n’abandi…. Igihugu kikongera kikajyamo ibice.”

Ageze ku gisirikare yaise agira ati “Ubwo rero bigeze mu gisirikare, buri muntu areba abe, undi akareba abe, undi akareba abe, ejo n’ejobundi nshaka kubakoresha ngo ni bene wacu kuko naba narabamenye narabagaragaje, nshaka kwikiza runaka nabakoresha igihugu nkagisenya. Ni uko bimeze, ni ibintu bibi cyane.”

Inkuru Wasoma:  Imbere y’Ibiro by’Akarere ka Kamonyi haparitse ikamyo ihamaze imyaka irenga itatu yaramezeho ibyatsi kubera gutinya uburozi

Gen Kabarebe yavuze ko abanyarwanda bakwiye gukura isomo mu ngaruka z’amacakubiri yabaye mu Rwanda yatumye inzirakarengane zirenga miliyoni imwe zicwa, bityo ko nta muntu ukwiye gukinisha ubumwe bw’Abanyarwanda.

Inkuru Wasoma:  Byinshi wamenya ku basirikare ba RDF barimo ba Ofisiye basoje imyitozo yo ku rwego rwo hejuru-AMAFOTO

Gen Kabarebe yavuze ko abanyarwanda bakwiye gukura isomo mu ngaruka z’amacakubiri yabaye mu Rwanda yatumye inzirakarengane zirenga miliyoni imwe zicwa, bityo ko nta muntu ukwiye gukinisha ubumwe bw’Abanyarwanda.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved