banner

Gen. Kabarebe yasubije Umunyafurika y’epfo wibasiye u Rwanda

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe ubufatanye n’Akarere, Gen (Rtd) James Kabarebe, yasubije Maomela Motau wahoze ari Umuyobozi w’ubutasi muri Afurika y’Epfo wavuze ko u Rwanda ari rwo shingiro ry’ibibazo by’umutekano mucye mu Burasirazuba bwa RDC.

Lt Gen (Rtd) Maomela Motau ubwo yaganiraga na televiziyo y’Igihugu ya Afurika y’Epfo (SABC), yavuze ko u Rwanda ari rwo shingiro ry’amakimbirane amaze imyaka abera muri Kongo n’ubwo rumaze igihe rubihakana.

Aha ni ho Gen (Rtd) Kabarebe yasubije Motau, avuga ko uyu mugabo ari umwe mu bantu bahigwa bukware ndetse akaba yaranagize uruhare rukomeye mu gushyigikira abatavuga rumwe n’u Rwanda baba muri Afurika y’Epfo ubwo yari umuyobozi w’ubutasi.

Inkuru Wasoma:  Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na João Lourenço wa Angola

Kabarebe yavuze ko imitekerereze nk’iyo iciriritse ya Motau ari yo yihishe inyuma y’iyoherezwa ry’Ingabo za Afurika y’Epfo kujya kurwana muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zifatanyije n’umutwe wa FDLR wasize ukoze Jenoside mu Rwanda ndetse n’abacanshuro b’Abanyaburayi kwica Abatutsi b’inzirakarengane bo muri Kivu y’Amajyaruguru baharanira uburenganzira bwabo no kubaho.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved

error: Oops!