banner

Gen Kabarebe yavuze uko yarwanye n’intare.

Inkuru y’uko Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’Umutekano, Gen James Kabarebe yarwanye n’Intare akayitsinda, ishobora kuba itari nshya mu matwi ya benshi ariko hari abayibara uko bashatse cyangwa bakanyuranya n’ukuri kw’ibyabaye. Byose bifitanye isano n’amateka y’ubuhunzi bamwe mu Banyarwanda babayemo nyuma yo kumeneshwa n’ubutegetsi bubi bwari mu Rwanda kuva muri za 1959.

Ni ibibazo byaje gushyirwaho iherezo muri Nyakanga 1994, ubwo FPR Inkotanyi yabohoraga igihugu ikanahagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi.Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2023, Gen Kabarebe yasobanuye imvano y’inkuru yo kurwana n’intare gusa avuga ko n’ubundi bitagoye kurwana n’iyi nyamaswa isanzwe izwi nk’Umwami w’Ishyamba. Yabibwiye urubyiruko rusaga 600 rwitabiriye ibiganiro bigamije kwigisha amateka yaranze u Rwanda ndetse n’uruhare rufite mu guharanira kubaka ahazaza heza h’igihugu.

Urwo rubyiruko rwibumbiye mu makoperative harimo abamotari, Urubyiruko rw’Abakorerabushake (Youth Volunteers), abakarani, abanyonzi, abafotora, abatunganya imisatsi, abahoze ari abazunguzayi, abadoda inkweto ndetse n’abandi. Gen Kabarebe yavuze ko kurwana n’intare ndetse ukayitsinda bishoboka ahubwo icya mbere ari ukutagira ubwoba.

Ati “Buriya mu nyamanswa zose zibaho, intare niyo yoroshye kurwana nayo […] kurwana n’intare bigusaba gushirika ubwoba nta kindi. Iyo ugize ubwoba n’ubwo waba umeze gute, irakwica ariko ushiritse ubwoba, intare ntacyo yagutwara.” Yakomeje agira ati “Ufite inkoni ntacyo yagutwara, kurwana n’intare ni nko kurwana n’imbwa iryana. Uretse gusa ubunini bwayo n’umutontomo, nta bindi.”

BYAGENZE BITE NGO GEN KABAREBE ARWANE N’INTARE?: Mu 1982, ku butegetsi bwa Apollo Milton Obote, Leta ya Uganda yirukanye Abanyarwanda muri icyo gihugu by’umwihariko abatarabaga mu nkambi z’impunzi. Mu birukanywe harimo na Gen Kabarebe. Ati “Atwirukanye tuza mu Rwanda. Tuje mu Rwanda, Habyarimana nawe aravuga ngo turi Abagande ntabwo turi Abanyarwanda. Muri Uganda baratwirukanye, mu Rwanda baratwirukanye ubwo tubura aho tujya.”

Inkuru Wasoma:  Umubyeyi arasaba ubutabera nyuma y’uko afungishije umwana we wamwibye igare, none akaba agiye kurangiza igifungo igare rye atararisubizwa|ubuyobozi bwagize icyo bubivugaho.

“Urumva barakwirukanye ngo uri Umunyarwanda hariya, iwanyu uratashye uhageze bati nawe uri Umugande. Ni ukuvuga ko nta gihugu na kimwe ufite.” Avuga ko ubwo abasirikare ba Leta ya Juvénal Habyarimana birukanye Gen Kabarebe n’abo bari kumwe bajya mu mugezi witwa ‘Umuyanja’ ugabanya u Rwanda na Uganda. Ati “Umukaporali w’Umunyarwanda wari aho watubuzaga kwinjira aratubwira mu magambo ye ati ‘Uganda’ irabanze n’u Rwanda rurabanze’, ni ukuvuga ko n’Imana ibanga, nimwigumire muri uwo mugezi niwo utagira nyirawo.”

Yakomeje agira ati “Kandi mudapima kuzamuka ngo muraza mu gihugu cyacu. Bwari bwije aragenda, tubona gusubira Uganda, tubona Abagande bari bakaze cyane bari butwice.” Gen Kabarebe avuga ko kubera ko icyo gihe bwari bwije, baretse uwo musirikare n’abo bari kumwe baragenda noneho nabo baza gucunga nyuma binjira mu Rwanda ariko kuko bari hafi ya Pariki y’Akagera aba ariho bajya kurara. Aho muri Pariki y’Akagera rero ngo kubera ko bari bafite inka, nibwo Intare yaje kubatera.

Ati “Aho twageze ngo twicare, tukimara kwicara, twari dufite inka, intare iratera. Irabanza irivuga, tuti iraje. Twari twacanye umuriro mwinshi cyane, intare iratera, mu kanya gato twumva ifashe inka iyikubise hasi.” Yakomeje agira ati “Ubwo twari abasore bato, ninjye wari mukuru abandi bari bafite nk’imyaka 15, gutyo […] ubwo dufata inkoni, turwana n’intare. Ijoro ryose, igahindukira ishaka kugufata ku ijosi, ukayikangisha inkoni […] turwana nayo, kugera mu gitondo, turayinesha.” Gen Kabarebe avuga ko iyo intare ije igusanga, icyo ukora nawe uyisanga aho gusubira inyuma kuko iyo wibeshye ugasubira inyuma ho gato ihita isimbuka ikagufata. source: IGIHE

Niyo Bosco yigaritse inzu itunganya umuziki bari baherutse gusinyana amasezerano bataranakorana.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved