Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Gen Maj Peter Cirimwami, yishwe arashwe n’umutwe witwaje intwaro wa M23 mu gace ka Kasengezi, nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wa M23 mu rwego rwa politiki, Lawrence Kanyuka, kuri uyu wa 24 Mutarama 2025.
Abinyujije ku rubuga rwa X (Twitter), Kanyuka yagize ati: “Umugaba Mukuru w’igisikare cy’umutwe wa FDLR, General Chirimwami, yapfuye. Yiciwe i Kasengezi ubwo yasuraga abari imbere ku rugamba kugira ngo yifotozanye na bo.”
Gen Maj Cirimwami yari azwiho gushyigikira imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR na Wazalendo, ndetse raporo nyinshi z’impuguke zagaragaje uruhare rwe mu guhuza izi ngabo n’ubutegetsi bwa RDC. Yari anashinjwa gukorana bya hafi n’izi mitwe mu rugamba rwo guhangana na M23, umutwe umaze igihe uhanganye n’ingabo za Leta ya Congo.
Ku wa 23 Mutarama 2025, umutwe wa M23 watangaje umugambi wo gufata Umujyi wa Goma, umurwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, aho Umuvugizi wawo mu rwego rwa politiki, Lawrence Kanyuka, yavuze ko abaturage b’uyu mujyi bababaye cyane kandi ko bagiye kubohorwa.
M23 yagaragaye ihanganye n’ingabo za Leta ya Congo mu mujyi wa Sake, uri ku bilometero birenga gato 20 uvuye i Goma. Ingabo za RDC zohereje indege z’intambara mu bice bikikije Sake mu rwego rwo kurwanya abarwanyi ba M23, ariko nta musaruro byatanze. Gen Maj Peter Cirimwami, wari wasuye ingabo za Leta ngo azitere ingabo mu bitugu, yaje kuraswa n’abarwanyi ba M23 mu gace ka Kasengezi.
Uyu mutwe wa M23 ntuhagarariye gusa mu gace ka Sake, kuko usanzwe unagenzura ibice byinshi bikikije Umujyi wa Goma birimo Kibumba muri Teritwari ya Nyiragongo na Minova hafi y’Ikiyaga cya Kivu.
Kugeza ubu, umutekano mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru urushaho kuba muke, mu gihe imitwe yitwaje intwaro n’ingabo za Leta ya Congo bakomeje kurwana intambara ihitana benshi.