Umugaba Mukuru w’umutwe witwaje intwaro wa M23, Gen Maj Sultani Makenga, yatangaje ko Perezida Félix Tshisekedi adakunda Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kandi ko ari ibandi.
Gen Maj Makenga yabitangarije mu kiganiro yagiranye na Alain Destexhe wabaye Senateri mu Bubiligi n’Umunyamabanga Mukuru w’umuryango w’abaganga batagira umupaka, MSF.
Destexhe yagize ati “Ni iki utekereza kuri Perezida Tshisekedi?”, Gen Maj Makenga asubiza ati “Nta rukundo afitiye igihugu, ni ibandi.”
Uyu murwanyi yabajijwe niba Tshisekedi yarabuze urukundo kuri RDC ubwo yatangiraga kuyiyobora, asubiza ko na mbere hose Tshisekedi atigeze akunda iki gihugu.
Abarwanyi ba M23 bayobowe na Makenga bahanganye n’ingabo za RDC zifite Tshisekedi nk’Umugaba w’Ikirenga, kuva mu Ugushyingo 2021. Ni intambara yahinduye byinshi kuko aba barwanyi bambuye Leta ibice by’ingenzi mu burasirazuba bw’igihugu.
Kimwe mu byo Makenga yashinje ubutegetsi bwa Tshisekedi birimo kugira umugambi wo gutsemba Abanye-Congo b’Abatutsi, asobanura ko ari yo mpamvu nyamukuru abarwanyi ba M23 bafashe intwaro kugira ngo birwaneho.
Ati “Turi kurwana kugira ngo tubeho. Byumvikane ko twafashe intwaro kubera ko hari umugambi wo kudutsemba. Ntabwo twakwemera gutsembwa turebera. Ni igisebo ko Isi yo hanze yanze kubibona.”
Gen Maj Makenga yakomeje ati “Ubwawe ejo wiboneye uburyo umudugudu wa Nturo watwitswe ugakongoka, kubera ko wari utuwe n’abiganjemo Abatutsi. Tugomba gutsinda iyi ngengabitekerezo y’urwango rushingiye ku moko, tugashyira imbere ubwiyunge.”
Uyu murwanyi kandi yanenze ubufatanye bw’ingabo za Leta ya RDC n’abacanshuro b’Abanyaburayi, agaragaza ko nta kindi cyabajyanye mu burasirazuba bwa RDC, keretse kwica Abanye-Congo barwanira uburenganzira bwabo.
Ati “Ntibikwiye ko wava i Burayi, ukaza mu gihugu cyacu kwica abantu bari kurwanira uburenganzira bwabo. Isi yari ikwiye kumirwa ariko ntabyo yakoze.”
Nyuma y’aho abarwanyi ba M23 bafashe umujyi wa Goma tariki ya 27 Mutarama na Bukavu tariki ya 16 Gashyantare 2025, Gen Maj Makenga yabajijwe niba biteguye kugera i Kinshasa, asubiza ko byaba gusa mu gihe ibice bagenzura byakomeza guterwa.
Ibiro bya Perezida wa Angola byatangaje ko tariki ya 18 Werurwe, i Luanda hazatangira ibiganiro by’amahoro bitaziguye bizahuza abahagarariye Leta ya RDC na M23.
Destexhe yabajije Gen Maj Makenga niba M23 yiteguye kwitabira ibi biganiro, asubiza ati “Cyane rwose, dushaka ibiganiro ariko kuri uru rwego twabimenyeye kuri Angola gusa, ntacyo turumva kuri Kinshasa.”
Perezida Tshisekedi yari yararahiye ko ubutegetsi bwe butazaganira na M23 kuko ngo ni umutwe w’iterabwoba ukora ubugizi bwa nabi. Ni ibirego M23 yahakanye kenshi, igaragaza ko izahatira uyu Mukuru w’Igihugu kwemera ibiganiro.