Umugaba Mukuru w’Ingabo z’umutwe wa M23, Général-Major Sultani Makenga, yatangaje ko inyeshyamba akuriye nta gahunda zifite yo kwigarurira Umujyi wa Kinshasa.
Uyu musirikare yabigarutseho mu kiganiro aheruka kugirana n’umushakashatsi Alain Destexhe wabaye Senateri mu Bubiligi kuva mu 1995 kugeza mu 2011 n’Umunyamabanga Mukuru w’umuryango MSF (Médecins sans frontières) w’abaganga batagira umupaka.
Kuva mu mpera za Mutarama uyu mwaka M23 iri kwigarurira uduce dutandukanye tw’Intara za Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo, turimo imijyi ya Goma na Bukavu uyu mutwe wafashe mu mezi hafi abiri ashize.
Umuhuzabikorwa w’Ihuriro Alliance Fleuve Congo ribarizwamo M23, Corneille Nangaa, yakunze gutangaza ko intego bafite ari ukugera i Kinshasa bagakuraho “ubutegetsi butemewe” bwa Perezida Félix Antoine Tshisekedi.
Gén. Makenga ubwo yabazwaga niba koko inyeshyamba ayoboye zizagera i Kinshasa, yavuze ko iyo gahunda nta yihari.
Ati: “Oya [ntituzakomereza Kinshasa], keretse nitubangamirwa.Turarwanira kubaho. Ni ngombwa kumva neza ko twafashe intwaro kuko twari dufite ubwoba bwo gutsembwa. Ntitwagombaga kureka ngo turimburwe tutagize icyo dukora.”
Gén. Makenga yanagaragaje ko usibye Kinshasa, M23 itari inafite gahunda yo gufata imijyi ya Goma na Bukavu.
Yavuze ko nka Goma yafashwe bitewe n’uko FARDC n’abayifasha ku rugamba bifashishaga uyu mujyi barasa ku birindiro by’ingabo za M23 ndetse no ku baturage bo mu duce uyu mutwe wagenzuraga.
Yakomeje agira ati: “Ntabwo twari kubyihanganira. Nyuma FARDC n’ingabo z’u Burundi bateraniye i Bukavu, hanyuma bagahabwa ibikoresho bya gisirikare biciye ku kubuga cy’indege cya Kavumu. Byari ngombwa rero ko dufata Bukavu mu rwego rwo kuvanaho iyo nzitizi.”
Makenga yavuze ko kuri ubu FARDC ikomeje kugaba ibitero ku ngabo ayoboye yifashishije Umujyi wa Kisangani; ibica amarenga y’uko M23 iteganya kwigarurira uyu mujyi ufatwa nk’umurwa mukuru w’intara ya Tshopo kugira ngo iwirukanemo ingabo za Leta.