Umugaba Mukuru w’Ingabo z’umutwe wa AFC/M23, Général-Major Sultani Emmanuel Makenga, yateguje ko mu minsi mike iri imbere uriya mutwe uzigarurira Umujyi wa Uvira wa kabiri munini mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

 

Makenga yahaye ubwo butumwa abatuye mu gace ka Kamanyola muri Kivu y’Amajyepfo, abinyujije muri Guverineri w’iriya ntara, Patrick Busu Bwa Ngwi Nshombo.

 

 

Uyu muyobozi ubwo yari mu nama n’abaturage bo muri Kamanyola ku wa Kane tariki ya 9 Ukwakira 2025, yababwiye ko “Umukuru turi kumwe na we. Général-Major Sultani Makenga yambwiye ati ‘genda ubwire abavandimwe banjye ba hariya Kamanyola, ubabwire ko mu minsi mike cyane turajya gufata Uvira’.”

 

 

Umujyi wa Uvira umaze igihe urinzwe n’ihuriro ry’ingabo nyinshi zo ku ruhande rwa Leta zirimo FARDC, FDLR, Wazalendo ndetse n’Ingabo z’u Burundi.

 

 

Muri iriya nama yabereye Kamanyola, Prof. Stanislas Baleke usanzwe ari umuyobozi mu biro by’umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa, yasabye Wazalendo ziri muri Uvira kwitandukanya n’ingabo z’ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi zigahuza amaboko na M23.

 

 

Baleke yabwiye bariya barwanyi ko Tshisekedi ari umuhemu, azisaba ko nizumva isasu rya mbere rirashwe kuri Uvira zazahita zigendera.

 

 

Yagize ati: “Nshuti zanjye Makanaki, Kamomo, Yakutumba, Ngomanzito mwese muranyumva. Muzagende bwangu. Nimwumva isasu rya mbere rivuze muzahite mwigendera. Sinshaka ko nk’abavandimwe banjye mwazapfa. Mureke kurwanira Tshilombo.”

 

 

Baleke yakomeje abwira abarwanyi na Wazalendo ko Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo ari umubeshyi, bityo ko nta kintu na kimwe azigera abamarira.

 

Ati: “Tshilombo ni umubeshyi, nta kintu na kimwe azabakorera. Mwabonye ko Kabila yamushyize ku butegetsi. Ni ibiki yamukoreye? Ntiyamukatiye urwo gupfa? Umuntu yamugize Perezida, amukatira urwo gupfa. Vital Kamerhe yamugize Perezida yamukoreye iki? Ntiyamwirukanye mu Nteko Ishinga Amategeko? None niba umuntu yirukana umuntu wamugize Perezida, wowe uri hasi azakwibuka?”

 

 

Yunzemo ko iyi ari yo mpamvu asaba ko bariya barwanyi bakwitandukanya na Tshisekedi kugira ngo amateka ye ajye atondagurwa mu gihe cyahise.