Umugaba Mukuru w’ingabo za Afurika y’Epfo (SANDF), Gen Rudzani Maphwanya, ari mu mazi abira kubera amagambo ya politiki yavugiye mu ruzinduko rw’akazi ari kugirira muri Iran.

 

 

Ubwo Gen Maphwanya yari kumwe n’Umugaba Mukuru w’ingabo za Iran, Gen Maj Amir Hatami, tariki ya 12 Kanama 2025, yavuze ko uruzinduko rwe atari urwa gisirikare gusa ahubwo ko rufite n’ubutumwa bwa politiki.

 

Gen Maphwanya yagize ati “Uru ruzinduko si urwa gisirikare gusa ahubwo runafite ubutumwa bwa politiki kandi rubaye mu gihe cyiza cyane cyo kugaragaza ibyiyumviro byacu ku gihugu gikunda amahoro cya Iran.”

 

Uyu musirikare yavuze ko Afurika y’Epfo na Iran bihuje intego muri politiki mpuzamahanga, agaragaza ko ashyigikiye uburyo Iran ishyigikiye umutwe witwaje intwaro wa Hamas uhanganye na Israel muri Gaza.

 

Ishyaka DA (Democratic Alliance) ryo muri Afurika y’Epfo ryamaganye amagambo ya Gen Maphwanya ku wa 13 Kanama, ryibutsa ko ibyo yavuze bitari mu nshingano ze nk’umusirikare.

 

Ryagize riti “Akazi ka SANDF ni ukuyobora no gucunga igisirikare, si ugukora nk’intumwa ya politiki. Kwemerera abasirikare bakuru bacu kuvuga amagambo abogamye kuri gahunda mpuzamahanga ni ubuhubutsi, ni ukutagira inshingano mu rwego rwa dipolomasi kandi ni ukwitsinda mu bukungu.”

 

Ku wa 13 Kanama, Minisiteri y’ingabo ya Afurika y’Epfo yatangaje ko bibabaje kuba Gen Maphwanya yavuze aya magambo, bisobanura ko Perezida na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ari byo bifite ububasha bwo kuvuga kuri politiki mpuzamahanga.

 

Iti “Birababaje kuba Umugaba Mukuru wa SANDF, Gen Rudzani Maphwanya, yaba yaravuze amagambo ya politiki ubwo yahuraga n’ubuyobozi bw’ingabo za Iran.”

 

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga na yo yatangaje ko amagambo ya Gen Maphwanya adasobanura politiki mpuzamahanga ya Afurika y’Epfo, igaragaza ko Minisitiri Ronald Lamola ateganya gusaba ibisobanuro ku magambo y’uyu musirikare.

 

Minisiteri y’Ingabo yamenyesheje Abanyafurika y’Epfo ko Gen Maphwanya nava muri uru ruzinduko, Minisitiri Angie Motshekga azamuganiriza.

 

Gen Maphwanya yavuze aya magambo mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikomeje kotsa igitutu Afurika y’Epfo, ziyishinja kurwanya Israel no gushyigikira politiki ya Iran; igihugu zishinja umugambi wo gukora intwaro kirimbuzi.