Gen. Mubarakh Muganga, yibukije abakinnyi ba APR FC ko bakwiye kongera umubare w’ibitego

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda akaba n’Umuyobozi w’Ikirenga wa APR FC, Gen. Mubarakh Muganga, yibukije abakinnyi b’iyi kipe ko bakwiye kongera umubare w’ibitego batsinda kugira ngo bazabashe kwegukana igikombe cya shampiyona y’uyu mwaka.

Si kenshi asura ikipe y’Ingabo ngo aganire na yo, cyane ko aba afite inshingano nyinshi z’Umutekano w’Igihugu, ariko ntibikiraho ko muri uwo mwanya we muto, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Mubarakh Muganga, ageregeza kwegera ikipe y’Ingabo.

Ni muri urwo rwego, mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki ya 24 Ugushyingo 2024, uyu Muyobozi w’Ikirenga w’iyi kipe, yayisuye agamije kuganira n’abakozi bose ba yo.

Ubwo yaganiraga n’aba bakozi, Gen. Mubarakh, yabanje kubibutsa impamvu iyi kipe yitwa APR FC.

Ati “APR FC ni ikipe y’Ingabo z’Igihugu. Ni yo mpamvu yitwa Armée Patriotique Rwandaise. Iyi kipe ifite uko yabayeho. Ni ikipe irangwa n’intsinzi aho ari ho hose. Nta kunganya, nta gutsindwa. Twe tubara intsinzi.”

Uyu Muyobozi yakomeje abasaba kongera umubare w’ibitego batsinda kuko gutsinda igitego kimwe nta mutekano kiba gifite.

Ati “No gutsinda igitego kimwe burya nta mutekano wacyo uba ufite kuko isaha ni isaha bakwishyura. Murasabwa gutsinda byinshi.”

Gen. Mubarakh yakomeje avuga ko umukino iyi kipe y’Ingabo iheruka gukina na Muhazi United, igatsinda igitego 1-0, yawukurikiye iminota isaga 70 ariko yatewe impungenge no kuba bahererekanyiriza umupira hagati cyane, abasaba kujya banegera izamu.

Inkuru Wasoma:  Icyemezo kidasanzwe cyafashwe n'Abanyarwanda bari bagiye mu marushanwa mpuzamahanga mu gihugu cy’u Burundi

Yabibukije ko bafite umukoro wo gukosora imikinire bamaze iminsi bagaragaza, kandi bakazabyerekana guhera ku mikino izakurikira bazakina.

Ati “Mufite umukoro ku mikino ikurikira wo kwerekana ko mwakosoye ibyo byose tutishimiye. Kandi mubifitiye ubushobozi kuko twabongeyemo amaraso mashya.”

Chairman w’ikipe y’Ingabo, Brig. Gen, Déo Rusanganwa, yabwiye abakinnyi ko ubutumwa buturuka mu bakunzi b’iyi kipe, bugaragaza ko batishimiye uko ikipe iri gukina.

Ati “Abakunzi ba APR FC, baza ku kibuga bashaka ibyishimo ariko ntimuri kubibaha uko bikwiriye. Abafana ni mwe mukwiriye gutuma baza ku kibuga kuko ni mwe mubaha ibyishimo.”

Yakomeje agira ati “Ubutumwa bw’ibyo babifuzaho, murabyumva neza ko ari intsinzi. Mubyerekane kuri uyu wa Gatatu muhura na Bugesera FC.”

Nyuma yo gutsinda Muhazi United igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 10 wa shampiyona, APR FC izakina na Bugesera FC ku wa Gatatu tariki ya 27 Ugushyingo 2024 mu mukino w’ikirarane. Uyu mukino uzabera kuri Kigali Péle Stadium Saa Kumi n’Ebyiri z’Umugoroba.

Gen. Mubarakh Muganga, yasabye abakinnyi kongera umubare w’ibitego batsinda
Brig Gen. Uyobora APR FC, yabibukije ko bagomba ibyishimo abakunzi b’ikipe
Abakozi ba APR FC, baganiriye n’ubuyobozi bw’ikipe
Abakinnyi bari batuje bumva inama z’Ubuyobozi
Kapiteni w’ikipe, Niyomugabo Claude na bagenzi be, ubwo bumvaga inama
Abatoza bari muri iyi nama
Umutoza mukuru, Darko Nović

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved