Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba yagaragaje ko ahawe ubutaka mu Mujyi wa Kigali yahubaka hoteli.
Ni amakuru yatangaje abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, kuri uyu wa Mbere.
Yavuze ko Perezida Paul Kagame aramutse amuhaye ubutaka muri Kigali, yahubaka hoteli yitwa ‘Bachwezi Hotel’.
Ati “Afande Kagame aramutse ampaye ubutaka muri Kigali rwagati, nakubaka hoteli yitwa ‘Bachwezi Hotel’.”
Ni kenshi Gen. Muhoozi usanzwe ari n’umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni akunze kumvikana mu mvugo zishima u Rwanda, igisirikare cyarwo ndetse na Perezida Paul Kagame.