Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko UPDF yiteguye kwagura uduce ikoreramo ibikorwa byayo mu gihe intamabara yaba igeze mu mujyi wa Uvira.

 

Uyu Jenerali usanzwe ari umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni yabitangarije mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa X.

Yagize ati: “Imirwano niramuka yadutse mu bice bikikije Uvira muri Kivu y’Amajyepfo, ntituzahwema kwagura igice dukoreramo ibikorwa. Dufite ingabo zihagije zo kubikora.”

 

Gen. Muhoozi ntiyigeze avuga niba kwagura igice UPDF ikoreramo ibikorwa byayo bya gisirikare bivuze ko izaba igiye kurwana, ndetse n’uruhande izaba ishyigikiye.

 

 

Icyakora mu bundi butumwa yagize ati: “Nahoze mfite inshuti yitwa Sultani [Makenga]”.

Yavuze kandi ko mu bitazongera kubaho na rimwe ari uko Abachwezi barasana n’Inkotanyi, ati: “Ibyo ni ubucucu bukomeye tutazongera kugira, rero Mana ishobora byose uzadufashe.”

 

Gen. Muhoozi yatangaje aya magambo mu gihe hari ubwoba bw’uko umujyi wa Uvira wa kabiri munini mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo ushobora kuberamo imirwano mu gihe cya vuba.

 

 

Kuri ubu yaba umutwe wa M23 n’Ingabo za Leta ya RDC buri ruhande rurashinja urundi kuba zikomeje kurunda ingabo ndetse n’intwaro hafi y’uyu mujyi.

 

 

Inyeshyamba by’umwihariko zirashinja Leta kohereza ingabo nyinshi no mu bindi bice birimo n’umujyi wa Bujumbura w’i Burundi, mu rwego rwo kugaba ibitero mu bice bitandukanye M23 igenzura.

 

 

Amakuru avuga ko Kinshasa ishobora kuba yaramaze gutegura ingabo zibarirwa mu 60,000 zirimo n’abacanshuro b’abanya-Colombia ngo ishobore kwisubiza imijyi ya Goma na Bukavu.

 

Kuri ubu hari ubwoba bw’uko intambara yeruye ishobora kongera kubura, mu gihe ku rundi ruhande impande zombi zikomeje ibiganiro biri kubera i Doha muri Qatar mu rwego rwo gushyira iherezo ku makimbirane zifitanye.