banner

Gen Muhoozi yasuye ishuri rikuru rya RDF, agaragaza imbaraga z’ubufatanye

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda akaba n’umujyanama wa Perezida Yoweri Museveni mu bikorwa byihariye bya gisirikare, Gen Muhoozi Kainerugaba, yasuye ishuri rikuru ry’ingabo z’u Rwanda riherereye i Nyakinama mu karere ka Musanze.

Ubwo Gen Muhoozi yageraga kuri iri rishuri riyobowe na Brig Andrew Nyamvumba ku wa 21 Werurwe 2025, yari kumwe n’Umugaba Mukuru w’ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga.

Gen Muhoozi yagaragaje ko u Rwanda na Uganda bifitanye umubano ukomeye mu bya gisirikare watanze umusaruro mwiza, ashimangira ko n’ubu impande zombi ziteguye gufatanya mu guhangana n’ibyagerageza guhungabanya umutekano.

Yagize ati “Mu gihe duhuje ubushobozi bw’ingabo zacu zikomeye, nta mbogamizi tutatsinda mu gihe twaba dukomeje.”

Uyu musirikare yigishije abanyeshuri biga muri iri shuri baturutse mu bihugu 20, isomo ryo kongera imbaraga mu bufatanye nk’ishingiro ryo kurinda umutekano wa Afurika.

Yasabye aba banyeshuri kwibanda ku guharanira ubumwe bw’Abanyafurika, nko kurinda inyungu zikomeye za Afurika, kurinda umutekano w’abaturage no guharanira ubuvandimwe bw’abatuye kuri uyu mugabane.

Inkuru Wasoma:  Perezida Kagame yakiriye ubutumwa bwa Perezida w’Inzibacyuho wa Sudani

Gen Muhoozi yatangiye uruzinduko rw’akazi mu Rwanda tariki ya 20 Werurwe. Yaherekejwe n’abarimo Brig Gen Asingura Kagoro ndetse n’umunyamakuru w’inshuti ye akaba n’inshuti y’u Rwanda, Andrew Mwenda.

Gen Muhoozi yaherukaga guteguza uru ruzinduko muri Gashyantare 2025, asobanura ko nyuma ye, mugenzi we wo mu Rwanda, Gen Muganga na we azasura Uganda.

Yagize ati “Vuba nzasura abasirikare bacu muri RDF. Nyuma yaho, CDF w’u Rwanda azasura abasirikare muri UPDF. Uganda n’u Rwanda n’umwe! Iteka.”

Ibiro by’ingabo za Uganda (UPDF) byatangaje ko Gen Muhoozi ateganya kugirana ibiganiro n’abayobozi bakuru b’ingabo z’u Rwanda (RDF) na Perezida Paul Kagame.

Ibi biro kandi byasobanuye ko uruzinduko rwa Gen Muhoozi rugaragaza intambwe zikomeje guterwa mu gushimangira ubufatanye buri hagati y’ingabo z’ibihugu byombi.

Gen Muhoozi yaherukaga mu Rwanda muri Kanama 2024, ubwo yitabiraga umuhango w’irahira rya Perezida Paul Kagame watorewe gukomeza kuyobora igihugu.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops!