Kuva mu mpera za Mutarama 2025, umuyobozi w’umutwe w’iterabwoba wa FDLR-FOCA, Ntawunguka Pacifique uzwi nka ‘Gen Omega’, yavuzweho inkuru nyinshi zahujwe n’urugamba rw’ihuriro AFC/M23 rwo gufata umujyi wa Goma n’ibindi bice bihana imbibi byo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Gen Omega wigeze kuvuga ko azataha mu Rwanda mu gihe ruzaba rutakibarizwamo Umututsi, yarusimbutse kenshi ubwo FDLR yagabwaho ibitero mu bihe bitandukanye, byinshi byahitanye ubuzima bw’abofisiye barimo Sylvestre Mudacumura wishwe mu 2019.
Kuva mu 2022 ubwo abarwanyi ba M23 bakazaga umurego w’ibitero, Gen Omega n’abarwanyi bamurindaga muri FDLR bahinduye ibirindiro kenshi. Bavuye Tongo muri teritwari ya Rutshuru ahaherera muri Pariki ya Virunga, bajya Rusayo, bazamuka muri Bambiro muri teritwari ya Masisi n’ahandi.
Muri Nzeri 2024, igisirikare cya RDC cyagabye ibitero bya nyirarureshwa muri Rusayo na Shovu byitwaga ko byari bigambiriye abarwanyi bakuru ba FDLR barimo Gen Omega, mu gihe Leta y’iki gihugu yari ikomeje gushyirwaho igitutu n’amahanga kugira ngo isenye uyu mutwe w’iterabwoba.
Byamenyekanye ko mbere y’uko ingabo za RDC zigaba iki gitero, Gen Maj Peter Cirimwami Nkuba wayoboraga intara ya Kivu y’Amajyaruguru yaburiye FDLR, abarwanyi b’uyu mutwe hamwe n’abayobozi bawo bahunga mu ibanga, berekeza Kanyamahoro. Ahubwo, harashwe abarwanyi ba APCLS ya Janvier Karairi.
Gen Omega aracyariho?
Tariki ya 25 Mutarama, ku mbuga nkoranyambaga hatangiye gukwirakwira amakuru ahamya ko Gen Omega yishwe n’abarwanyi ba AFC/M23. Aya makuru yabanje gufatwa nk’ukuri, ariko nyuma haboneka andi aca amarenga ko uyu murwanyi yaba akiriho.
Umuvugizi wa FDLR/FOCA, Cure Ngoma, we yatangaje ko amakuru avuga ko Gen Omega yapfuye atari ukuri, ati “Uwo muyobozi w’ingabo zacu nta kibazo rwose ari mu mirimo, araganje. Rwose ni muzima, imirimo ari kuyikora nk’uko bisanzwe.”
Mu gitondo cya tariki ya 1 Werurwe, humvikanye inkuru y’uko AFC/M23 igiye gushyikiriza u Rwanda abarwanyi ba FDLR yafatiye ku rugamba, barimo ufite ipeti ryo ku rwego rwa Général ariko amazina ye ntiyari yakamenyekanye.
Ofisiye mukuru wa FDLR washyikirijwe u Rwanda icyo gihe ni uwahoze ari Umunyamabanga Mukuru w’uyu mutwe w’iterabwoba, Brig Gen Gakwerere Ezechiel. Uwamugwaga mu ntege mu boherejwe ni Major Ndayambaje Gilbert wamenyekanye nka Rafiki Castro.
Nyuma y’iki gikorwa, ikibazo cy’amatsiko itangazamakuru ryari ritegereje kubaza abayobozi ba AFC/M23 ni niba bafite Gen Omega, gusa Umuvugizi wungirije w’iri huriro, Dr. Balinda Oscar, yasubije ko batigeze babona uyu murwanyi.
Aganira na IGIHE, Dr. Balinda yagize ati “Gen Omega, amakuru ye muzayamenya. Tuzayatanga vuba aha, turacyamushakisha. Njye nageze mu ndaki ye, indaki ya Gen Omega iri Kanyamahoro, munsi y’ikirunga cya Nyiragongo. Nta wurimo ariko n’umurambo we ntawo twabonye.”
Amakuru ya Cure Ngoma n’aya Dr. Balinda yacaga amarenga ko Gen Omega ushyigikiwe na Leta ya RDC yaba atarapfuye. Gusa irengero rye ryakomeje kuba urujijo.

Yarengeye hehe?
Mu gihe hari hakiri urujijo kuri Ntawunguka, muri Werurwe, Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Brig Gen. Ronald Rwivanga, yatangarije Jeune Afrique ko atigeze yohererezwa u Rwanda. Icyo gihe byavugwaga ko AFC/M23 ifite undi ofisiye mukuru wa FDLR.
Brig Gen Rwivanga yagize ati “Ntabwo twashyikirijwe Pacifique Ntawunguka. Dutegereje kureba niba ari we wafashwe, cyangwa niba yarapfuye cyangwa akiriho.”
Umuyobozi w’ingabo z’u Rwanda zikorera mu Ntara y’Uburengerazuba, Gen Maj Nkubito Eugène, tariki ya 21 Kanama yagaragarije abatuye mu Karere ka Rubavu ko Gen Omega akwiye gutaha mu gihugu cyamubyaye, aho kwihisha mu mashyamba yo muri RDC.
Gen Maj Nkubito ati “Umuntu bita Ntawunguka Pacifique uyobora FDLR, abana be n’umugore bari mu Rwanda. Ntimubizi? …Njyewe namugira inama, nk’uko abana be bajya babivuga, akwiye kwitahira, niba yumva ashaka kubaho, hapana gupfa nabi. Mwambwira akora iki muri ariya mashyamba? Ashaka kuzana iki?”
Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye, muri raporo zashyize hanze tariki ya 3 Nyakanga 2025, zagaragaje ko bitewe n’ibitero bya AFC/M23, Gen Omega n’abandi bofisiye bakuru ba FDLR bavuye mu birindiro babagamo mu nkengero z’ikirunga cya Nyiragongo n’imbere muri Pariki ya Virunga.
Muri iki gihe, abarwanyi ba FDLR babarizwa mu bice byo muri Rutshuru birimo Binza, muri teritwari ya Walikale, muri Uvira mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo n’i Bujumbura. Impuguke za Loni ntizagaragaje aho Gen Omega aherereye.
Ntawunguka Pacifique yavukiye muri Segiteri Gasebeya, Komini Gaseke muri Perefegitura ya Gisenyi mu 1964. Ubu ni mu Karere ka Ngororero mu Ntara y’Uburengerazuba.
Yize amashuri abanza muri Komini Gaseke, akomereza mu Rwankeri muri Nyabihu y’ubu, yiga ayisumbuye muri Collège Christ-Roi i Nyanza, akomereza mu ishuri rikuru rya gisirikare (ESM) i Kigali.
Ingabo zatsinzwe (Ex-FAR) zamwohereje kwiga amasomo yo gutwara indege mu Misiri, mu Bugereki no mu Bufaransa. Hagati ya 1990 na 1994, yari afite ipeti rya Lieutenant.
Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 itangira muri Mata, Ntawunguka yayoboraga Batayo ya 94 yakoreraga mu Mutara, ahungira i Kigali ubwo ingabo ze zatsindwaga na RPA Inkotanyi, aho yakomerekeye ukuguru.
Mu 1994 Ntawunguka n’abandi benshi barimo Ex-FAR n’Interahamwe bahungiye muri RDC, barema umutwe wa FDLR mu 2000. Kuva mu 2019 ubwo Mudacumura yicwaga, ni we muyobozi w’abarwanyi ba FDLR/FOCA.
