Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Burundi, Gen. Prime Niyongabo, yahaye abasirikare b’iki gihugu batunze za passport zisanzwe itariki ya 10 Gashyantare nk’itariki Ntarengwa yo kuba bamaze kuzishyikiriza igisirikare.

 

Bikubiye mu rwandiko uyu Jenerali aherutse koherereza abayobozi bose mu ngabo, mbere yo kumenyesha abasirikare ubutumwa bwari burukubiyemo.

 

 

Gen. Prime Niyongabo yamenyesheje abasirikare ko nta wemerewe gutunga Passport isanzwe (passeport ordinaire).

Yavuze kandi ko Passport abasirikare bemerewe gutunga ari iz’akazi (passeport de service) bahabwa iyo boherejwe mu butumwa hanze y’igihugu, bataha bakazisubiza.

 

Yunzemo ko mu gihe bibaye ngombwa ko umusirikare akenera kujya hanze y’igihugu atagiye mu kazi, asabwa gusaba Umugaba Mukuru w’Ingabo uruhushya rwo gutunga Passport isanzwe, undi akayimusabira.

 

 

Général Prime Niyongabo yategetse “umusirikare wese atunze passeport ordinaire cyangwa urundi rupapuro rumufasha kurenga imipaka y’u Burundi ko yaba yamaze kubitanga mu biro bikuru by’igisirikare bitarenze ku wa 10 Gashyantare”.

 

Yavuze ko utazabikora azahanwa.

U Burundi bwafashe iki cyemezo mu gihe amakuru avuga ko abasirikare babwo bakomeje gutoroka ku bwinshi bakajya gushaka akazi mu mahanga.

 

 

Mu byumweru bishize byavugwaga ko abasirikare bari bamaze gutoroka barengaga 500 biganjemo abari baroherejwe kujya kurwana muri RDC.