Gen (rdt) James Kabarebe mu byamamare byitabiriye ubukwe bwa The Ben na Pamela! Menya amazina y’abantu bazwi bitabiriye ubu bukwe (Amafoto)

Kuri uyu wa Gatandatu, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererabe bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Gen (rdt) James Kabarebe ni umwe mu bitabiriye ubukwe bwa The Ben na Pamela bwabereye muri Kigali Convention Centre.

Uretse Kabarebe witabiriye ubu bukwe, hari n’abandi bantu benshi bazwi harimo nka Sadate Munyakazi wigeze kuba umuyobozi wa Rayon Sports, Dr Muyombo Thomas uzwi nka Tom Close, Producer Element wakoze indirimbo ‘Kola’ ya The Ben, Producer Kiiz uherutse gukora indirimbo ya The Ben nshya ‘Ni Forever’.

Abandi biganjemo abahanzi nka Igor Mabano, Christopher, Andy Bumuntu bari bambariye The Ben, Chriss Eazy, Okkama, Niyo Bosco, Yvann Mpano, Shemi n’abandi benshi batandukanye. The Ben n’umugore we Pamela basezeranye imbere y’Imana n’itorero, ku gicamusi cyo ku wa Gatandatu, mu rusengero Eglise Vivante ruherereye ku musozi wa Rebero.

Umuhango wo gusaba no gukwa wabaye ku wa 15 Ukuboza 2023, ubera mu busitani bwa Mlimani Jalia Garden buherereye i Rusororo mu Karere ka Gasabo. Aba basezeranye imbere y’Imana n’itorero nyuma y’imyaka ine bamaze bakundana.

Inkuru Wasoma:  Menya byinshi kuri Ramy Boy ukunze kugaragara mu mashusho ya Nyaxo

Inkuru Wasoma:  CP Kabera abwiye ijambo rikakaye abavuga bo bafatiwe gusinda kandi banyweye "Energy" mu buryo bwo gutunga agatoki anenga.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved