Gen (Rtd) Fred Ibingira yagaragaje ko uburyo Ingabo z’u Rwanda zatojwemo, umuyobozi w’urugamba n’abasirikare bari kurwana baba bari hamwe ku buryo aho gutinya imbunda ziremereye z’umwanzi bahanganye batinya amabwiriza y’umuyobozi.
Gen (Rtd) Ibingira yarwanye urugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nyuma aba no mu ngabo kugeza tariki ya 30 Kanama 2023 ubwo Perezida wa Repubulika, Paul Kagame akaba n’Umugaba Mukuru w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yemezaga ko ajya mu kiruhuko cy’izabukuru.
Mu kiganiro yagejeje ku bakozi b’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, Urwego rw’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta na Komisiyo y’Ihugu y’Amatora tariki 12 Mata 2024, bibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, yagaragaje ko mu ngabo z’u Rwanda umuyobozi w’ingabo ziri ku rugamba agomba kuba ari kumwe na zo.
Ati “Bariya bagabo (Ingabo za Congo) uko barwana, uha amabwiriza ingabo ziri Kimihurura hafi aba ari ni i Rwamagana. Ubu se uri hano kuri uyu muriro kuki atakubeshya? Bamurasa akakubeshya ati njyewe ndi aha kandi adahari, ariko twebwe RDF uko irwana, niba ari Kimihurura, ndi hariya ku muryango. Urajya kugira utya wumve ijwi ryanjye. Ntabwo ari icyombo [radio ya gisirikare] urumva ijwi.”
Yagaragaje ko mu ngabo z’u Rwanda usanga aho kugira ngo batinye ibifaru n’imbunda z’umwanzi, batinya cyane umuyobozi ubaha amabwiriza.
Ati “Kandi burya umusirikare atinya umuyobozi we kurenza uko atinya ibifaru by’umwanzi bimuturuka imbere. Iyo wumva ijwi ry’umuyobozi wawe akuri inyuma, ibifaru n’iyo byaba ari 100 [kandi umuyobozi se afite iki? Masotera gusa] ariko ugasanga umusirikare yagize ubwoba ibifaru akabyinjiramo uko ashaka.”
“Na ho wowe uragenda wicare ujye i Kantarange ngo uratanga amabwiriza nanjye hano ndakora ibyanjye. Kuko twese ni ubuzima turashaka ubuzima.”
Yasobanuye ko no ku rugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi umuyobozi wabo ataryamaga kuko buri munota yabaga abaha amabwiriza na bo bagakomeza gukorana n’abasirikare bato bari bayoboye kugeza banesheje umwanzi mu gihugu cyose.
Nk’i Kiziguro ngo hari aho ingabo zari ziyobowe na Gen (Rtd) Ibingira zasanze Col Nkundiye yahimuriye ibirindiro by’ingabo za FAR baharwanira kuva nka saa 8h00 mbili bahabatsindira nka 18h00, ariko bakomeza urugamba badatinye uko umwanzi yabaga akomeye cyangwa umunaniro.