General (Rtd) Fred Ibingira wahoze ari Umugaba w’Inkeragutabara, yasubije Kayumba Nyamwasa umaze igihe yinubira ko yambuwe impeta za gisirikare avuga ko yarwaniriye mu ngabo z’u Rwanda, agaragaza ko kurwanira amapeti n’ibyubahiro atari byo urugamba rwo kubohora igihugu rwari rugamije.

 

Kayumba Nyamwasa uyobora umutwe wa RNC, muri Mutarama 2011 yahamijwe n’Urukiko rwa Gisirikare ibyaha birimo gushinga umutwe w’iterabwoba, kugerageza guhungabanya umutekano w’igihugu, kutubahiriza amategeko n’ibindi, nyuma yo kugaba ibitero bya grenade mu Mujyi wa Kigali mu bihe bitandukanye mu 2010 byahitanye ubuzima bwa benshi.

 

Ni ibyaha byatumye akatirwa igifungo cy’imyaka 24 no kwamburwa impeta za gisirikare.

 

Uyu mugabo wahoze ari Lieutenant-General mu ngabo z’u Rwanda mu bihe bitandukanye yagiye agaragaza ko atishimira kuba yarambuwe ziriya mpera, nyamara yarazirwaniriye.

 

Gen (Rtd) Fred Ibingira ubwo yatangaga ikiganiro mu ihuriro rya 18 rya Unity Club Intwararumuri, yagaragaje ko nta peti Kayumba yigeze arwanirira nk’uko abivuga, kuko amapeti atari mu byo ingabo za RPA yigeze kubamo zarwaniraga.

Ati: “Nigeze kumva Kayumba aburana amapeti, ngo ubutabera bwo mu Rwanda bwamwambuye ipeti rye kandi ngo yararirwaniriye. Ni nde warwaniriye iryo peti?”

Gen (Rtd) yagaragaje ko bitumvikana uko Kayumba Nyamwasa avuga ko yarwaniriye amapeti, na Perezida Paul Kagame ubwe yaravuye muri Amerika aho yari yaroherejwe ku masomo na Uganda akaza kuyobora urugamba kuba Perezida atari byo yari ashyize imbere.

 

Yakomeje agira ati: “Bagenzi be bose bapfuye, arabizi ko bapfuye; ariko mu gihe Amerika bamwe muri itwe iyo tugezeyo dusaba ubuhungiro, we wari ufite amahirwe yo kutagaruka cyangwa andi yo kuva muri Amerika akagaruka mu gihugu cya Uganda cyari cyamwohereje agakomeza akibera Umugande, ariko yafashe inzira aza yirukanka aza ku rugamba; aza mu rupfu.”

 

Ibingira yagereranyije Perezida Paul Kagame nk’imbogo ifite inyana cyangwa umubyeyi w’umugore, kuko aba bombi mu gihe cy’amakuba bagerageza kurinda abana babo ngo hatangira ikibi kibabaho; n’iyo haba hari ibyago byateza urupfu.

 

Avuga kuri Nyamwasa yunzemo ati: “Dutaha mu 1990, aba bajya baburana amapeti, bakavuga ngo twakoze ibi, dutaha mu 1990 nta waruje gushaka ipeti, ntabwo ari amafaranga, ntabwo ari ubutegetsi, ntabwo ari ibyubahiro, ntabwo ari uruzinduko; cyari ukubohora igihugu cyacu cyangwa tugapfa. Ibyo kandi byarabaye kuko bamwe barapfuye, abandi bakomereka burundu, abandi bakomereka byoroheje, abandi bagira amahirwe.”

 

Ibingira yaboneyeho gusaba urubyiruko kwima amatwi ‘Ibigarasha’ bimaze igihe bituka igihugu n’ubuyobozi bwacyo bikoresheje imbuga nkoranyambaga.