Gen.(Rtd) Kabarebe yagaragaje icyo ibihugu bya Afurika byakora ngo byigobotore ibibazo by’umutekano

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Gen (Rtd) Kabarebe witabiriye inama yabereye i Dakar muri Senegal, igamije kwiga ku bibazo byo kugarura amahoro n’umutekano ku Mugabane wa Afurika, yavuze ko gukemura ibibazo by’umutekano byugarije Umugabane wa Afurika hakenewe guhuza imbaraga z’Ibihugu. Iyi nama yabere i Dakar yahuriwemo n’abayobozi banyuranye bo mu Bihugu bya Afurika harimo Abakuru b’Ibihugu, aba za Guverinoma ndetse n’abo mu zindi nzego.

Iyi nama yahuje abageze muri 400, yarimo abo mu nzego za gisirikare bari mu buyobozi bufata ibyemezo, iza gisiville, impuguke ndetse n’abashakashatsi, yari ifite insanganyamatsiko igira iti “ Africa’s potentials and solutions in the face of security challenges and institutional instability” ( ubushobozi bw’Afurika n’ibisubizo bikenewe mu gukemure ibibazo by’umutekano no guhungabana kw’inzego).

Gen (Rtd) James Kabarebe, yavuze ko Afurika ifite ibibazo by’ingutu by’umutekano, aho harimo imitwe y’iterabwoba ndetse n’ibibazo by’ihangana muri politiki mu bihugu by’ibihangange ku Isi. Yagize ati “ibi bidusaba gushyira hamwe no gukorana mu ngamba zo gushaka umuti w’ikibazo”. Yagarutse ku isomo yaha abandi ry’uburyo u Rwanda rwitwaye nyuma ya Jesoside yakorewe abatutsi mu 1994 avuga ko ibyabaye mu Rwanda bitakongera ukundi.

Inkuru Wasoma:  Umusore yafashwe yibye imbwa arayibaga abaturage bagaragaza inkeke batewe n'inyama zo muri Nyamirambo

Yagize ati” kuva icyo gihe, u Rwanda ubu ruratanga umusanzu mu bikorwa  by’amahoro mu Karere kubera kumenya agaciro k’amahoro n’iterambere”. Yakomeje Atanga urugero rwo gushyira hamwe nk’Ibihugu ati” ubufasha igihugu cyacu giha ibindi bihugu nka Centrafrique, Mozambique, Sudan na Sudan y’Epfo, bushimangira akamaro ko guhuza imbaraga mu gushaka umuti w’ibibazo by’umutekano”.

Yasoje avuga ko kugera ku mahoro n’umutekano birambye, bikenere uruhare rwa buri wese, ndetse no gukorana hgati y’inzogo zaba iza Leta, abikorera n’impuguke mu by’umutekano ndetse n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved