Gen Sematama Charles wari wungirije Gen Makanika ku buyobozi bw’umutwe wa Twirwaneho, urengera ubwoko bw’Abanyamulenge muri Teritwari ya Fizi muri Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yagizwe Umuyobozi w’uwo mutwe asimbura Gen Makanika wishwe n’ingabo za FARDC zikoresheje drone muri Gashyantare 2025.
Gen Sematama Charles asimbuye Makanika ku buyobozi bwa Twirwaneho, nyuma y’imyaka ine amwungirije.
Gen Sematama yagiye afatirwa ibihano n’ibihugu bitandukanye, kubera uruhare rwe mu miyoborere ya Twirwaneho.
Yinjiye muri Twirwaneho ku mugaragaro muri Gashyantare 2021, avuye mu ngabo za FARDC ayobora Regima ya 3411 yari i Kitshanga muri Teritwari ya Masisi.
Yataye umwanya yariho mu ngabo za FARDC yisunga kuri Twirwaneho, avuga ko agiye kurengera ubwoko bw’Abanyamulenge bwarimo bwicwa.
Gen Sematama ni umwe mu basirikare bakomeye bagize umutwe wa Twirwaneho, kubera ubumenyi yakuye mu mahugurwa atandukanye yahawe n’ingabo za FARDC.
Ibi bikagarazwa n’uburyo nyuma y’urupfu rwa Gen Makanika, abarwanyi ba Twirwaneho bahise bigarurira ibice bitandukanye birimo ikigo cya gisirikare, amashuri na radio ikorera mu bice bya Fizi.
Gen Sematama uvuka mu bice bya Kalunyo muri Kamombo, ni imbaraga zihumuriza Twirwaneho, akaba yarafatiwe ibihano n’Umuryango w’Abibumbye, Ubumwe bw’Uburayi na Amerika, bamushinga gushoza intambara n’urugomo.
Ni ibihano byafatiwe abandi bayobozi b’imitwe itandukanye nka M23 barimo; General Sultani Makenga ukuriye ingabo za AFC/M23, Lt Col Willy Ngoma umuvugizi wa M23, Gen Bernard Byamungu na we wa M23, William Yakutumba ukuriye Mai Mai Yakutumba, nyakwigendera Gen Michel Rukunda Makanika wayoboraga Twirwaneho.
Hari kandi Colonel Ruvugimikore Protogène bita Ruhinda wa FDLR warashwe na M23, Colonel Salomon Tokolonga w’ingabo za FARDC n’abandi.