Umwe mu babyinnyi bagezweho mu myidagaduro y’u Rwanda, General Benda, yashyize umucyo ku makuru amaze iminsi acicikana ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko yatandukanye n’uwari umukunzi we, Shakira Kay, kubera umubano wihariye afitanye na Semuhungu Eric ko bityo nawe asigaye aryamana n’abo bahuje igitsina.

 

Ibi byose byatangiye mu minsi yashize, ubwo ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane X, hakwirakwiza amashusho n’amafoto ya General Benda ari kumwe na Eric Semuhungu mu cyumba basa n’abari kwitegura kujya mu gitaramo basigaye bayobora mu tubari dutandukanye two mu Mujyi wa Kigali. Gusa ibi ntabwo byakiriwe mu buryo bumwe kuko hari abatangiye kuvuga ko Benda yaba asigaye aryamana nabo bahuje igitsina abikuye kuri Semuhungu Eric.

 

Ibi byaje gufata indi ntera mu minsi yashize, ubwo General Benda na Shakira Kay, batangazaga ko bamaze gutandukana, ndetse buri wese akagaragaza ko byatewe n’amakosa ya mugenzi we gusa ntabvwo bigeze bashaka kuyagaragaza. Icyakora abakoresha imbuga nkoranyambaga bahise batangira gutanga ibitekerezo byabo bavuga ko umubano wabo ushobora kuba warasenyutse bitewe na Eric Semuhungu, bityo ko ashobora kuba yaramwinjije mu butinganyi.

 

Abinyujije ku rukuta rwe rwa X [yahoze ari Twitter], General Benda yanyomoje abakomeje kuvuga ko yabaye umutinganyi, avuga ko kuba asigaye akorana na Semuhungu Eric ntaho bihuriye no kuba ameze nkawe bityo ko batagakwiye guhuza akazi n’ubuzima busanzwe bw’umuntu. Yagize ati “Njye ndabamenyesha ko ntari umutinganyi, kandi kuba nkorana na Semuhungu ntibingira umutinganyi. Ntimugafate akazi ngo mugahuze n’ibindi bintu bisanzwe.”

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved