Umuyobozi w’ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikorera muri Afurika, Général Michael Langley, yatangaje ko nubwo hari Abanyafurika bamwibasiye bamuziza kunenga Captain Ibrahim Traoré wa Burkina Faso, yubaha ubwigenge bw’iki gihugu.

 

Muri Mata 2025, ubwo Gen Langley yari imbere ya Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika ishinzwe igisirikare, yavuze ko ubutegetsi bwa gisirikare bwa Burkina Faso bukoresha zahabu y’igihugu mu kwibungabunga, aho kuyifashisha mu guteza imbere imibereho y’abaturage.

 

Nyuma y’aya magambo, muri Burkina Faso no mu bindi bihugu bitandukanye bya Afurika habaye imyigaragambyo yo gushyigikira Capt. Traoré no kwamagana Gen Langley, ndetse uyu Mukuru w’Igihugu ashimira abakomeje gushyigikira urugendo rw’impinduramatwara.

 

Mu kiganiro kuri The Citizen TV yo muri Kenya, Gen Langley yasabwe gushyira umucyo ku magambo yakuruye umwuka mubi hagati ye n’Abanyafurika, asubiza ati “Reka mvuge ku bwigenge bwa Burkina Faso, bafite ubwigenge bwabo. Bafata ibyemezo by’uko bagomba gukoresha umutungo wabo. Bifatira ibyemezo by’uwo bakwiye guha umutungo wabo kugira ngo abahe ubufasha mu bya gisirikare. Ubwo ni uburenganzira bwabo.”

 

Gen Langley yasobanuye ko mu byo yasobanuriye iyi Komisiyo harimo ko igisirikare cya Burkina Faso cyananiwe kurwanya ibikorwa by’iterabwoba bikomeje kwiyongera muri iki gihugu, ati “Umutungo uhagije ukwiye gushyirwa mu kurwanya iterabwoba muri kiriya gihugu.”

 

Uyu musirikare yavuze ko umutwe w’iterabwoba wa ISIS, JNIM, Al Qaeda iri kongera imbaraga muri Burkina Faso. Yabajijwe niba byarabaye ubwo Capt Traoré yajyaga ku butegetsi, yasubije ko ari ko bimeze.

 

Ati “Ni byo. Reba umubare w’ibitero kuva mu 2022. Nakurikiranye iki kibazo kuva najya ku buyobozi. Ibyemezo ni ibyabo. Baracyarwana intambara, bizasaba ubushobozi bwinshi. Ni ko mbibona. Biri kuba, hakwiye gukorwa byinshi kubera ko iyi mitwe y’intagondwa ishaka amafaranga, ishaka imitungo, ishaka abarwanyi b’Abanya-Burkina Faso kandi ishaka ubuhungiro mu gihugu cyabo. Ibyo bibangamira ubwigenge bwabo.”

 

Abajijwe niba kongera imbaraga kw’imitwe y’iterabwoba muri Burkina Faso bibangamira inyungu za Amerika, yasubije ko ari ko bimeze, asobanura ko izi ntagondwa zishaka gukorera mu turere dutandukanye twa Afurika, kandi ibihugu bihuje intego yo kurwanya iterabwoba.

 

Colonel Muammar Gaddafi wayoboye Libya yishwe mu 2011 bigizwemo uruhare n’umuryango NATO uyoborwa na Amerika. Gen Langley yabajijwe niba mu gihe ntacyo Capt. Traoré yakora, na we yazakurwaho nka Gaddafi, asubiza ko abasirikare b’Abanyamerika batazakandagira ku butaka bwa Burkina Faso.

 

Gen Langley yasobanuye ko Amerika ishaka kwifatanya n’ibihugu bya Afurika mu kubaka ubushobozi bugamije kurwanya iterabwoba, ahishura ko Burkina Faso ari kimwe mu bihugu byatumiwe mu myitozo ihuriweho yitwa ‘African Lion 25’, yabereye muri Maroc muri uku kwezi.

 

Ati “Dufite intego duhuriyeho kubera ko iyi mitwe y’iterabwoba yahungabanya umutekano w’iwacu. Nari muri African Lion muri Maroc, ibihugu bitandukanye bya Afurika biri gukorana. Batumiwe muri African Lion muri Maroc. Turi gutera intambwe ijya mbere kubera ko duhuje intego yo kurwanya iterabwoba.”

 

Capt Traoré ayobora Burkina Faso kuva muri Nzeri 2022. Abenshi bamukundira ko arwanya ku mugaragaro abafite amatwara ya gikoloni, agaharanira ubumwe bw’Abanyafurika ndetse no kuba ayobora igihugu ari muto kuko afite imyaka 37 y’amavuko.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.