banner

General w’u Burusiya yiciwe i Moscow

Lt Gen Igor Kirillov wari umuyobozi w’ingabo z’u Burusiya zikoresha intwaro kirimbuzi, iz’ibinyabutabire n’izangiza ibinyabuzima ndetse n’umwungirije, baturikanywe n’igisasu mu gitondo cyo kuri uyu wa 17 Ukuboza 2024.

Nk’uko byasobanuwe n’urwego rw’u Burusiya rushinzwe iperereza, igisasu cyaturikanye Lt Gen Kirillov n’umwungirije cyari giteze kuri moto ya ‘Scooter’ yari iparitse hafi y’umuryango w’inzu barimo, kandi gikoreshwa na ’telecommande’.

Amafoto yafotowe ahabereye ibi byago agaragaza ko umuryango w’iyi nyubako wangijwe n’iki gisasu, ndetse n’amadirishya yaho yamenetse. Iruhande hari isashi y’umukara yagenewe kubikwamo imirambo.

Inkuru Wasoma:  Mu Burundi ikilo cy’isukari cyageze ku bihumbi 8

Urwego rushinzwe iperereza rwatangaje ko rwatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane uko iki cyaha cyakozwe, kandi ko hatangiye igikorwa cyo gusaka abaturage, hashakisha uwateze iki gisasu.

Rwagize ruti “Ibikorwa by’iperereza n’ibyo gusaka byatangiye, hagamijwe kumenya uko byagenze kugira ngo icyaha gikorwe.”

Lt Gen Kirillov w’imyaka 54 y’amavuko yayoboraga ingabo zikoresha intwaro kirimbuzi, iz’ibinyabutabire n’izangiza ibinyabuzima kuva mu 2017. Yari umwe mu bo Ukraine yashinjaga gukoresha intwaro nk’izi mu ntambara u Burusiya bwayishojeho kuva muri Gashyantare 2022.

Imwe mu mafoto yafashwe inzu Lt Gen Kirillov yarimo mbere yo guturikanwa n’iki gisasu

Abo mu nzego zirimo iperereza bageze ahabereye ibi byago kugira ngo bashake amakuru y’uko icyaha cyakozwe

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops!