Umuhanzi w’icyamamare muri Ghana, Shatta Wale, yafunzwe mu iperereza rijyanye n’imisoro ku igurwa rya Lamborghini ye ihenze, nk’uko abamureberera inyungu babitangaje.
BBC yatangaje ko imodoka ya Shatta Wale ya Lamborghini y’umuhondo yafashwe mu ntangiriro za Kanama 2025, ku busabe bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yavugaga ko iyi modoka ifitanye isano n’amafaranga akomoka mu bikorwa by’ubujura n’uburiganya mpuzamahanga byakozwe na bamwe mu banya-Ghana.
Undi muntu uvugwa muri iki kirego ni Umunya-Ghana witwa Nana Kwabena Amuah, ubu urimo kurangiza igifungo cy’imyaka irindwi muri Amerika azira ibyaha byerekeye ubwambuzi.
Nubwo ibyo birego byo muri Amerika byavuzwe cyane, abashinzwe kureberera inyungu Shatta Wale bo batangaje ko gufungwa kwe bifitanye isano gusa n’imisoro, ntibigeze bavuga ibyo birego by’uburiganya.
Mu itangazo bashyize ku mbuga nkoranyambaga, abagize itsinda rifasha uyu muhanzi bavuze ko Wale ubwe yagiye ku biro bishinzwe gukumira ibyaha bimunga ubukungu, (Eoco) ku gicamunsi cyo ku wa gatatu tariki 20 Kanama 2025, akitanga ku bushake.
Shatta Wale nyuma y’uko Lamborghini ye ifashwe mu iperereza rifitanye isano na Nana Kwabena Amuah, yahakanye ko atamuzi kandi adafite aho ahuriye na we. Yavuze ko atigeze amenya uwazanye iyo modoka mu gihugu cya Ghana.
Eoco yatangaje ko iyo modoka izoherezwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kugira ngo ifashe mu gutanga indishyi ku bahuye n’uburiganya bwa Amuah.
Amuah hamwe n’abo bafatanyaga bakoresheje uburyo bwo kwiyitirira abacuruzi, biba hafi imiryango 70 ikorera Leta n’abikorera muri Amerika, nk’uko byagaragaye mu nyandiko z’urukiko muri Amerika.
Ifatwa rya Lamborghini ya Wale rifatwa nk’igice cy’ubukangurambaga bugari Ghana iri gukorana na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu guhashya ibikorwa by’uburiganya mpuzamahanga bugamije kwambura Abanyamerika.