Gicumbi: Abakinnyi bakubiswe n’inkuba bavuye mu bitaro

Abakinnyi batandatu b’Ikipe y’abato ya Rambura WFC na babiri ba Inyemera WFC bakubiswe n’inkuba ubwo bari mu mukino wahuje ikipe zombi, batangiye koroherwa ndetse bose basezerewe mu bitaro.

Uyu mukino wabaye ku wa Gatandatu, tariki 13 Mutarama 2023, kuri Stade y’Akarere ka Gicumbi. Ubwo wari ugeze ku munota wa 65, hari kugwa imvura iringaniye, inkuba yakubise abakinnyi umunani barimo batandatu ba Rambura WFC, babiri ba Inyemera WFC ndetse n’umutoza umwe.

Mu itangazo Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryashyize hanze kuri iki Cyumweru tariki 14 Mutarama 2024, yatangaje ko abakinnyi bose basezerewe mu bitaro ndetse batangiye koroherwa.

Ryagize riti “Twishimiye kubamenyesha ko abakinnyi batandatu baraye mu bitaro bya Byumba na babiri baraye mu byitiriwe Umwami Faisal bose bamaze gusezererwa kuko batangiye koroherwa.”

Inkuru Wasoma:  Mukansanga salma yazamuye amarangamutima y'abanyarwanda kubera ibyo yatangaje kuri twitter muri Quatar

Abakinnyi ba Rambura WFC bajyanywe kwa muganga ni Uwimaniduhaye Diane, Isubirizigihe Jeannine, Uwayisaba Olive, Kaze Deline, Gisubizo Umulisa na Uwiduhaye Valentine.

Ku ruhande rw’Ikipe y’abato ya Inyemera WFC, abakubiswe n’inkuba ni Niyokwizerwa Devotha na Mutuyimana Clarisse.

Ntabwo haramenyekana niba uyu mukino uzasubirwamo cyangwa uzakomereza ku munota wa 65 wari ugezeho, gusa amategeko avuga ko iyo habayeho impamvu ituma umukino utarangira, usubukurwa ugakomereza ku munota wari ugezeho.

FERWAFA ni yo izatangaza itariki umukino uzasubukurirwaho.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved