Gicumbi: Habaye ikidasanzwe ku musaza wabwiye umuryango we ko agiye kubahahira nyuma bakamubura

Ku wa 14 Mutarama 2024, mu Murenge wa Kaniga, Akagari ka Nyarwambu, Umudugudu wa Cyasaku hagaragagaye umurambo w’umusaza w’imyaka 66 y’amavuko witwa Rugwabiza Edouard, yasanzwe mu ishyamba ryegereye umupaka wa Uganda mu Karere ka Gicumbi.

Amakuru dukesha UMUSEKE ni uko uyu musaza yari asanzwe atuye mu Mudugudu wa Kinogo, akaba yarabuze ku wa Gatandatu tariki 13 Mutarama 2024. Bakomeje gushakisha bageze mu gashyamba hafi n’umupaka ku gice cy’u Rwanda, nibwo umuhungu we witwa Wariraye Jean de la Paix w’imyaka 31 yamubonye ariho yapfiriye.

Umuryango wa Rugwabiza uvuga ko yavuye iwe ku wa 13 Mutarama 2024, ababwira ko agiye muri Uganda kugura kawunga ariko ntiyataha aribwo bahise batangira gushakisha, birangira bamubonye ku wa 14 Mutarama 2024 yapfuye.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Uwera Parfaite, yasabye abaturage kujya birinda kunyura mu nzira zitemewe n’amategeko mu gihe bambuka imipaka mu rwego rwo kwirinda ingaruka zose.

Inkuru Wasoma:  Umusore yapfuye bitunguranye nyuma y'uko ahawe ikiraka cyo gushorera ingurube

Inkuru Wasoma:  Umunyamategeko w’umugore yavuze ko atakwikoza guteka kuko umugabo we ari umukire.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved